Iremezo

Arusha: Bamwe mu batangabuhamya bagize ihungabana

 Arusha: Bamwe mu batangabuhamya bagize ihungabana

Mu nama  mpuzamahanga yari igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu butabera bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ Umuryango w’Ababiligi uharanira ubutabera mu Rwanda  RCN (Réseau des Citoyens) mu mushinga yise ‘Justice & Democratie’ yabereye i Kigali tariki 17-18 Ugushyingo 2021  ku munsi wayo wa kabiri,Umuyobozi W’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA  Egide Nkuranga, yagaragaje ko hari bamwe mu batanze ubuhamya mu Rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, bagize ikibazo cy’ihungabana bitewe n’ubibazo barizwaga mu rukiko. agize ati “Ugasanga ibibazo bababaza ni nko kugirango babateshe umutwe. Hari abaturikaga bakarira[…]aho wasangaga umu avoka abukoresha ngo amenye niba ibyo umutangabuhamya avuga ari ukuri koko, akirengagiza ko benshi muri abo batangabuhamya bagifite ibikomere.”

Uwahoze ari umwanditsi mukuru w’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Adama Dieng, wari witabiriye iyinama

yavuze ko umuryango mpuzamahanga wakagombye kuba waratekereje ku ihungabana ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Navuga ko ibijyanye n’ihungabana ryasize ibikomere mu muryango nyarwanda, nakunze kuvuga ko umuryango mpuzamahanga utigeze utekereza ku buryo burambye ku butabera bugomba guhabwa abarokotse jenoside[…]Niyo mpamvu rero u Rwanda rugomba gukomeza kwitabwaho, abarokotse na bo bakitabwaho, kuko kubaba hafi bituma bagera ku iterambere.”kuruhande rwa Perezida wa RCN, banateguye iyinama Eric Gillet, avuga ko mu myaka 25  bamaze bakorera mu Rwanda, ko wahaye Leta amakuru ajyanye n’abashakishwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari hanze y’Igihugu, kandi ko biteguye gukomeza gukorana na Leta y’u Rwanda.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *