Saturday, December 4, 2021

Perezida wa USA Joe Biden yagiranye ikiganiro cya mbere na Xi Jinping w’ubushinwa

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Perezida wa USA Joe Biden yagiranye ikiganiro cya mbere na Xi Jinping w’ubushinwa

Perezida wa USA  Joe Biden yagiranye ikiganiro cya mbere na Xi Jinping w’ubushinwa

Kuwa kane tariki ya 10 Gashyantare, Perezida wa USA Joe Biden yagiranye ikiganiro cya mbere na Xi Jinping w’ubushinwa, nyuma y’igihe ibi bihugu byombi biri mu ntambara y’ubucuruzi yatangiriye ku butegetsi bwa perezida Trump.

Perezida Joe Biden yamubwiye ku burenganzira bwa muntu muri Xinjiang mu kiganiro cya mbere kuri telephone yagiranye na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping, nk’uko ibiro bya White House bibivuga.

Biden kandi yaganiriye na Xi ku bucuruzi, guhiga abatavuga rumwe na leta muri Hong Kong n’ubushyamirane bafitanye ubu na Taiwan.

Televiziyo ya leta y’Ubushinwa yavuze ko Xi Jinping yaburiye Biden ko imibanire mibi n’Ubushinwa yaba akaga ku bihugu byombi.

Ubushyamirane bw’ibihugu byombi bwariyongereye mu bihe bya vuba, mu bucuruzi, ubutasi n’iki cyorezo.

Imibanire myiza y’Ubushinwa na Amerika ni ingenzi kuri byombi no ku isi yose, Beijing ihamagarira ubutegetsi bushya buri i Washington kuvugurura iyo mibanire yangiritse cyane ku butegetsi bwa Donald Trump.

Ikiganiro cyabo cyabaye mbere gato y’uko mu Bushinwa kuri uyu wa Gatanu bizihiza umwaka mushya, ibi byafashwe nk’igikorwa cyiza.

Nyuma y’iki kiganiro, Biden yanditse kuri Twitter ati: “Namubwiye ko nzakorana n’Ubushinwa mu gihe byungura abaturage ba Amerika.”

Mu itangazo, ibiro bya White House byavuze ko perezida “yashimangiye impungenge ze z’ibanze ku bikorwa bidakwiriye bya Beijing mu bucuruzi , kubangamira abantu muri Hong Kong, kubangamira uburenganzira bwa muntu i Xinjiang, n’ibikorwa by’ubushotoranyi mu karere, nko kuri Taiwan”.

Imiryango iharanira uburenganzira ishinja Ubushinwa gufungira abarenga miliyoni b’aba Uighurs mucyo leta yita “inkambi zo kugorora” mu ntara ya Xinjiang. Hari ibihamya ko aba-Uighurs – biganjemo abayisilamu – bari gukoreshwa imirimo y’agahato n’abagore bakagirwa ingumba ku ngufu.

Ubushinwa buhakana ibyo byose bivugwa.

Aba bategetsi bombi banaganiriye ku kurwanya icyorezo cya Covid-19, imihindagurikire y’ikirere no kurwanya intwaro z’ubumara.

Televiziyo ya leta y’Ubushinwa CCTV yavuze ko aba bombi “baganiriye byimbitse ku mibanire y’ibihugu byombi n’ibindi bikomeye bireba akarere n’amahanga.”

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -