Iremezo

Polisi yatahuye abasiga amasane ibiryo restaurants ubundi bakisomera inzoga

 Polisi yatahuye abasiga amasane ibiryo  restaurants ubundi bakisomera inzoga

Amezi 6 n’igice arashize corona virus igeze mu gihugu   utubari twarafunzwe Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagacuruza inzoga kandi bibujijwe, abasaba kubihagarika kuko bazakomeza gufatwa.

Yagize ati “Urugero, hari zimwe muri restaurants zahindutse utubari aho abantu birirwa banywa bateguye isahani ku meza bayisize ibyo kurya kugira ngo bagaragaze ko umuntu arimo gufata amafunguro. Hari n’abandi basigaye batanga inzoga muri za teremusi cyangwa mu bikombe by’icyayi.’’

“Hari abo twagiye tubona bategura ibirori bitandukanye mu ngo zabo, ndetse hari abahinduye ingo zabo utubari, naho abandi barimo kuvugurura ingo zabo bagamije kuzihindura utubari.”

CP Kabera yavuze ko ibyo bikorwa bitemewe ndetse ubifatiwemo abihanirwa cyane.

Ati “Ikindi, ni uko hari abantu barenga ku mabwiriza barangiza bakavuga ngo twari twibagiwe gusaba uruhushya cyangwa kumenyesha polisi gahunda zacu.’’

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda COVID-19, Polisi igiye kongera ingufu mu bintu bitatu by’ingenzi birimo gukorana n’abaturarwanda bose mu kwigisha n’ubukangurambaga, kwirinda no gukebura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda no gufata no guhana abarenga ku mabwiriza yashyizweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *