Iremezo

Polisi yerekanye abagabo bakurikiranweho kwiba bacukuye inzu no kwica uwo bayisanzemo

 Polisi yerekanye abagabo bakurikiranweho kwiba bacukuye inzu no kwica uwo bayisanzemo

Kuri uyu wa Gatatu kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batanu bakekwaho ubujura buciye icyuho, no kwica Uwitwa Nsengayire Anicet, bakoreye mu murenge wa Masaka ho mu karere ka Kicukiro mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Habarurema Anicet, umuturage utuye mu murenge wa Masaka akagali ka Gako umudugudu wa Cyugamo ho mukarere ka Kicukiro, ubusanwze akora ubuhinzi n’ubworozi, aravuga uko abajura bamusanze mu rugo bagacukura inz, bakiba televiziyo ya rutura yo mu bwoko bwa flat screen, ndetse bakica na Nsengayire Anicet wo muri uru rugo.

Uwo bishe yari umushoferi uri mukigero cy’abasheshe akanguhe, akaba yari afitanye isano yahafi n’uyu Habarurema Anicet.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 30 rishyira 31 Kanama 2020, uyu Habarurema Aniset yamenye ko abajuru bamuteye ahagana mu ma saa munani z’ijoro ubwo yumvaga abantu bavuga bati: ”Babibye, babibye” nibwo yasohokaga asanga inzu irarangaye.

Ngo yagiye kureba Nsengayire aho yari aryamye mu yindi nzu asanga agaramye mu muryango bamwishe.

Yahise amenyesha inzego z’ubuyobozi batangira iperereza,kugeza ubwo baje guta muri yombi abagabo batanu bakekwaho kuba aribo bibye bakanahitana Nsengayire Anicet.

Umuvugizi wa police y’u Rwanda Cp J.bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko aba bose bafashwe bagiye gushyikirizwa ubutabera, avuga ko kandi iki cyaha kiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *