Iremezo

Polisi yerekanye abasore umunani bibaga kuri za sitasiyo za Essance zitandukanye mu gihugu

Kuri uyu wa Kane polisi y’u Rwanda yerekanye abasore 8 muri 14 bakurikiranyweho ubujura bakoreye kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli zitandukanye mu gihugu.

Aberekanywe bibye amafaranga abarirwa muri miriyoni 10, terefoni zigendanwa 8, za mudasobwa n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi CP. JBosco Kbera yavuze ko guhera muri Nyakanga kugeza muri Nzeri hagaragaye ubujura kuri sitasiyo za peteroli zitandukanye mu turere umunani (8) aho bibye amafaranga angana na miliyoni 10, mudasobwa esheshatu (6) ndetse na telefone umunani.

Sitasiyo za Peteroli zibwe ni Mount Meru ya Bugesera na Kamonyi, SP ya Muhanga na Karongi, Omar Maganya (OM Kabaya) ya Ngororero, GEMECA ya Rubavu, EXCEL Energy Amina ya Kamonyi , HASS Petroleum ya Muhanga,
HASHI Energy ya Musanze, SANTE Comfortable ya Musanze na Oscarson Investment Company (OIC) Oil Kivumu ya Rutsiro.

CP. Kabera yavuze ko aba bajura bibaga ari umubare munini bitwaje ibikoresho gakondo kandi bakundaga kwiba hagati mu ijoro, anagira inama urubyiruko rwo kutishora mu bikorwa nk’ibi.

“Urubyiruko ntabwo rukwiye kwishora mu bikorwa by’ubujura.
Twagiriye inama ba nyiri sitasiyo za peteroli ko bashyiraho ibikoresho bicunga umutekano nka CCTV camera.”

Yashimiye abatanga amakuru, anaburira abafite umugambi wo kwiba ko bakwiye kubireka kuko polisi izabakurikirana ikabafata bagahanwa.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *