Iremezo

Raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ko inzego Z’Umutekano Zahungabanyije Abanyarwanda,

 Raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ko inzego Z’Umutekano Zahungabanyije Abanyarwanda,

Mu buryo burambuye, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iherutse kugeza ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, raporo iy’uko yasanze uburenganzira bwa muntu bwarubahirijwe hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.

Yavuze ko inzego z’umutekano zahungabanyije Abanyarwanda k’uburyo hari n’abarashwe barapfa. Ahandi ni mu magereza yasanze ubucucike burenze 100%.

Bigaragara ku ipaji ya 10 n’iya 29 z’iyi raporo dufitiye Kopi.

Iyo usomye iyi raporo ya paji 54 ubona ko Leta y’u Rwanda muri rusange yakoze uko ishoboye ngo Abanyarwanda babeho neza, babeho uburenganzira bwabo bwubahirizwa mu bihe bigoye bya COVID-19 n’ubu u Rwanda rugihanganye nabyo.

Usangamo ubushakashatsi iriya Komisiyo yakoze mu ngeri nyinshi z’ubuzima bw’Abanyarwanda harimo kubona ibiribwa mu bihe bya Guma mu Rugo, gufasha abana kwiga hakoreshejwe radio cyangwa televiziyo[ku bazifite], guha abana amata, gufasha abagore kubona imirimo hashingiwe k’ubushobozi, kwimura impunzi zikava i Gihembe zikajya i Mahama aho zitekanye n’ibindi.

Iriya Komisiyo muri raporo yayo ivuga ko yakurikiranye ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu 597, birimo ibirego 339 (56.8%) byayigejejweho mu mwaka wa 2020-2021 n’ibirego 258 (43.2%) byari bigikurikiranwa mu mpera z’umwaka wa 2019-2020.

Ibirego 528 (88.4%) byarangije gusuzumwa no gukorerwa iperereza naho ibirego 69 (11.6%) ngo biracyakorwaho iperereza.

Muri ibyo 480  ni ukuvuga 90.9% byarangije gukorerwa iperereza rigaragaza ko birimo ihohoterwa.

Ibi bishatse kuvuga ko ririya janisha ryerekana ko ibyinshi mu birego iriya Komisiyo yagejejweho byari bifite ishingiro kandi bigaragaza ihoheterwa n’akarengane.

Komisiyo ivuga ko yabishyikirije inzego bireba ngo zibikemure.

Ivuga ko yakurikiranye isanga muri biriya birego tuvuze haruguru, ibirego 415 muri byo ni ukuvuga ibingana na 86,45% byabonewe ibisubizo naho ibirego 65  bingana na 13,54 % ntibyabonewe ibisubizo.

Raporo ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu bushakashatsi yakoreye mu Turere 15 twatoranijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali ku byerekeye uko inzego z’umutekano zubahirije uburenganzira bw’abaturage, yasanze hari aho zawuhungabanyije cyane ndetse bamwe mu baturage barahagwa!

Uturere yakoreyemo buriya bushakashatsi ni Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Huye, Muhanga, Nyanza, Kirehe, Rwamagana, Nyagatare, Karongi, Rubavu, Rusizi na Ngoma.

Abakoze buriya bushakashatsi  basanze hari abapolisi bagize uruhare mu kuvutsa abantu uburenganzira bwo kubaho, barabica.

Icyakora ngo  barakurikiranywe mu butabera.

Komisiyo yakurikiranye impfu  z’abantu bane (4): babiri i Nyanza, umwe i Rwamagana n’undi umwe muri Ngoma.

Amakuru atarigeze atangazwa ariko akubiye muri iyi raporo avuga ko umwe mu bapolisi barashe abaturage yakatiwe burundu ariko arajurira.

Undi yakatiwe imyaka 15 nawe arajurira mu gihe undi yarekuwe by’agateganyo kandi ngo ubwo iriya raporo yasohokaga yari ataraburana mu mizi.

Ku byerekeye uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yanditse ko hari ikibazo cy’abagore batatu b’ahitwa Kangondo bavugaga ko bahohotewe n’abasirikare.

Ikitaratangajwe kuri iyi ngingo ni uko umwe muri bariya basirikare yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu (3) naho abasivili 2 n’umusirikare 1 bafatanyije n’uriya bo bahamwe n’icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha bityo bahanishwa igifungo cy’umwaka 1 n’ihazabu ya Frw 100.000, ariko umudamu asubikirwa igihano kubera inyungu z’umwana.

Ibi biri kuri paji ya 12 y’iriya raporo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bwahutaje abaturage. Hari abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe irondo ry’umwuga, DASSO bagaragaweho guhutaza abaturage, bo ngo bahagaritswe mu kazi banakurikiranwa mu nkiko.

source tarrifa.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *