Iremezo

Rayon Sports igiye gusinya amasezerano mashya n’uruganda rwa SKOL

 Rayon Sports igiye gusinya amasezerano mashya n’uruganda rwa SKOL

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko menyesheje buzasinya amasezerano mashya n’uruganda rwa Skol kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021

Nyuma y’iminsi myishi yari ishize ikipe ya Rayon Sports n’uruganda rwa Skol rusanzwe ruyitera inkunga batarumvikana ku masezerano mashya, impande zombi zamaze kumvikana ndetse kuri uyu wa Kane amasezerano araza gusinywa.

Mu itangazo Rayon Sports yoherereje abakunzi bayo bamaze kwibaruza, rivuga ko aya masezerano azashyirwaho umukono ku wa Kane tariki 11/03/2021 ku i Saa Cyenda z’igicamunsi.

Riragira riti “Association Rayon Sports (ARS) yishimiye kubamenyesha ko kuri uyu wa Kane taliki ya 11/03/2021 saa 15h00 izasinyana amasezerano y’ubufatanye na SKOL Brewery LTD. Uyu muhango uzanyura imbonankubone kuri YouTube Channel Rayon sports TV. Murakoze”

Amasezerano asanzwe yasinywe mu mwaka wa 2017, ikipe ya Rayon Sports yahabwaga miliyoni 66 Frws ku mwaka, ubu bikaba bivugwa ko Skol izajya itanga amafaranga asaga miliyoni 180 Frws buri mwaka, habariwemo n’ibindi uru ruganda rusanzwe rufasha Rayon Sports nk’ikibuga cy’imyitozo, imyambaro n’ibindi.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *