Iremezo

RD Congo: Ingendo z’ijoro mu kiyaga cya Kivu zahagaritswe

 RD Congo: Ingendo z’ijoro mu kiyaga cya Kivu zahagaritswe

Kuri uyu wa 08 Kamena 2022 Leta ya Congo Kinshasa yasohoye itangazo rihagarika ingendo zo mu bwato mu kiyaga cya Kivu mu masaha y’ijoro, ngo ni ku mpamvu z’umutekano.Ingendo z’ijoro mu kiyaga cya Kivu zahagaritswe kubera urwikekwe rw’uko ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi bashya ba M23 bakoresha inzira y’amazi mu guhungabanya umutekano wa RD Congo.

Iki cyemezo cyafashwe na Minisitiri w’ubwikorezi, itumanaho n’ubukerarugendo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, mu nyandiko yandikiye abayobozi batandukanye ndetse na ba nyir’ubwato bakorera mu kiyaga cya Kivu.

Minisitiri Alimasi Mathieu yagize ati “Urebye uko umutekano wifashe vuba aha, Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ibinyujije muri Minisiteri ifite ubwikorezi mu biyaga mu nshingano zayo, ibuza ingendo z’ijoro mu kiyaga cya Kivu, guhera ku ya 8 Kamena 2022 kugeza igihe bazamenyeshwa kongera gukora ingendo z’ijoro.”

Muri iyi nyandiko, Minisitiri Alimasi yahamagariye ba nyir’ubwato gushyira mu bikorwa iki cyemezo, nk’uko we abivuga “Bifitiye inyungu rusange abaturage.”

Abacongomani benshi bakomeje kugaragaza ko ari “umwanzuro uhubutse” ko Guverinoma ifite inshingano zo guharanira umutekano w’abaturage no kutababuza uburenganzira bwabo.

Hari abavuga ko “Mu by’ukuri iki cyemezo ntabwo ari icy’umutekano” ko ahubwo ari ” akaga ku baturage.”

source /umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *