Iremezo

RDB irashaka uko hazanwa ibikoresho byifashishwa mu myidagaduro yo mu kirere

 RDB irashaka uko hazanwa ibikoresho byifashishwa mu myidagaduro yo mu kirere

Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB kiravuga ko kiri mu bigairo na sosiyete yo muri Turkiya, mu rwego rwo kuzana mu gihugu ibikoresho byifashishwa mu myidagaduro yo mu kirere no gushyiraho icyanya cy’imyidagaduro hagamijwe gutuma bamukerarugendo batagira irungu bityo bakanatinda i Kigali.

Benshi mu basura umujyi wa Kigali n’abawutuye, bahuriza ku kuba nta hantu nyaburanga abantu bashobora kujya bakidagadura ndetse bakanaharuhukira.

Umwe mu bakira bamukerarugendo, Gashaija Dorothy avuga ko akenshi bagaruka kenshi kuri iki kibazo cyo kutagira ahantu nkaha bigatuma badatinda muri uyu Mujyi.

Uwitwa Mazimpaka Francois we yagize ati “Urabona nk’aba bamukerarugendo baza mu Rwanda abenshi ntibatinda i Kagali, abenshi bajya i Musanze, ku Gisenyi ariko hano i Kigali ntabwo bahatinda kubera ko nta bintu byinshi bibarangaza.”

Ubwo hoteli zahabwaga inyenyeri bitewe n’urwego rwa serivisi zigezeho, Umuyobozi Mukuru  wa RDB Clare Akamanzi yavuze ko hari gahunda yo gutangiza agace kahariwe imyidagaduro ya siporo, kazahera kuri Kigali Arena kugeza kuri stade Amahoro.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nabwo buvuga ko burimo kwagura ibyanya by’ahantu abantu bakwicara bakaharuhukira ari nako bidagadura.

Ibyo byanya by’imyidagaduro birimo ahazwi nka Car free zone mu Mujyi, aharimo gukorwa na sosiyete yo muri Singapore, icyanya cy’i Nyandungu kizatwara amafaranga asaga miliyari 4 Frw,  ndetse n’icyaha kizafata ahari Kigali Arena kugeza kuri stade Amahoro ahahawe abashoramari 2 hazaba hafite ubuso bwa hegitari 35.

ivomo:rba

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *