Iremezo

RDC yemeje ko yasabye umusanzu ibihugu bya SADC wo kwivuna u Rwanda

 RDC yemeje ko yasabye umusanzu ibihugu bya SADC wo kwivuna u Rwanda

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Congo, Gen Maj Chiko Tshitambwe, yatangaje ko Igisirikare cya FARDC kimaze iminsi mu bikorwa byo gushaka ubufasha bwo guhangana n’u Rwanda ndetse ko cyitabaje ibihugu byo muri SADC.

Gen Tshitambwe aherutse kugirira uruzinduko mu bihugu bitandukanye bibarizwa mu Majyepfo ya Afurika, aho ingingo yari imbere yari ukuganira ku kibazo cy’umutekano n’ubufasha bushobora guhabwa Ingabo za FARDC.

Uyu musirikare mukuru, asanzwe ashinzwe Ibikorwa mu Gisirikare cya Congo. Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo yasubiye i Kinshasa nyuma yo kuyobora itsinda rigari ry’abayobozi mu by’ingabo mu rugendo hanze y’igihugu.

Gen Tshitambwe yabwiye itangazamakuru ko muri iki gihe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishyize imbere ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi bihugu kubera urugamba irimo, yo yita ko ihanganyemo n’u Rwanda.

Ni cyo cyaganiriweho aho yagiye hose mu bihugu bigize SADC. Gen Tshitambwe yavuze ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za FARDC, Perezida Felix Tshisekedi, yakoze ibishoboka byose igisirikare cye kigakurirwaho ibihano cyari cyarafatiwe n’Umuryango w’Abibumbye, ubu igikurikiyeho ari uguhamya ubufatanye n’abandi.

Ati “Ubu turi gushyira imbaraga mu gushimangira umubano wacu ku rwego rw’akarere binyuze muri SADC ndetse n’ubufatanye hamwe n’ibindi bihugu […] Ni yo mpamvu nagiye gushaka abafatanyabikorwa, twagiranye ibiganiro byiza bizatanga umusaruro guhera ubu.”

Gen Tshitambwe yavuze ko ibihugu byo muri SADC byafashije RDC mu bihe byashize, cyane mu myaka ya 1999 na 2000 ubwo ngo u Rwanda rwavogeraga ubusigire bw’igihugu cye.

Ati “Dufite urwibutso rwiza cyane ku bafatanyabikorwa bacu bo muri SADC kandi twizeye ko hari intambwe nziza izaterwa ku bijyanye n’umutekano.”

Uyu musirikare mukuru na we yabaye nk’abandi bose ba Congo bavuga ko u Rwanda rwabashojeho intambara rwihishe inyuma y’umutwe wa M23.

Yavuze ko ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe byatangiye mu gihe n’ubundi igihugu cyari gihanganye n’indi mitwe irimo ADF gusa ko uru rugamba bazarutsinda.

Ati “Intambara iduhanganishije n’u Rwanda tuzayitsinda. Ibice byose byigaruriwe tuzabigaruza nta mishyikirano […] hashize hafi imyaka 25 abaturage bacu bo mu Burasirazuba bahura n’ibibazo, ubwicanyi bwakorewe i Makobola kugeza i Kishishe, byose birazwi. Bitinde bitebuke, ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.”

Ibi bikorwa byo gushaka gushora intambara k’u Rwanda si bishya kuri Congo kuko no muri Gicurasi abasirikare bakuru ba FARDC bari bemeranyije na Tshisekedi ko bagomba gufata agace kamwe k’u Rwanda mu gihe ruzaba ruri kwakira inama ya CHOGM.

Uwo mugambi watumye mu Burasirazuba bw’igihugu hongerwa ingabo zigera ku bihumbi 16.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yabwiye IGIHE bishoboka ko Congo yaba igifite ibitekerezo byo gushoza intambara k’u Rwanda. Ati “ Icyo gitekerezo cyari gihari ni nayo mpamvu wenda imirwano ikomeza, wenda icyo cyizere kiracyahari.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *