Iremezo

RGB yashyizeho abayobozi bashya ba ADEPR

Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere RGB nyuma yo gufata umwanzuro wo guhagarika abayobozi ba ADEPR cyibashinja imikorera mibi, kuri tariki ya 8/10/2020 cyanshizeho ubuyobozi bushya bugiye kuba buyoboye ADEPR.
Itangazo rya RGB rivuga ko

RGB Ivugako murwego rwo gushaka umuti urambye, wo gukemura ikibazo cya ADEPR ,hashyizweho komite iyobora igihe gito ,igihe cy’inzibacyuho igizwe n’abantu batanu :

Pasteri NDAYIZEYE Isaie umuyobozo wa komite y’inzibacyuho akaba anahagarariye umuryango murwego rw’amategeko

Pasteri RUTAGARAMA Eugene Umuyobozi wungirije

Pasteri BUDIGIRI Herman umuyobozi nshingwabikorwa wa ADEPR mugihe Madamu UMUHOZA Aurelie yashinzwe umutungo ,imari ,n’imishinga ya ADEPR naho Madamu GATESI Vestine agirwa umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi muri ADEPR.iyi komite ifite amazi cumi n’abiri ,uhereye tariki 08:10:2020 ,gishobora kongerwa , igihe bibaye ngombwa .

ibibazo byo muri ADEPR byatangiye kugaragara mu mpera za Kamena 2020 ubwo Rev. Karangwa John wari Umuvugizi wungirije mu itorero yafungurwaga nyuma y’amezi umunani ari mu gihome aho yari akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Rev. Karangwa John yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019 ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujuririra icyo cyemezo.

Rev. Karangwa John agifungurwa yasubiye mu mirimo anahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka. Mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR miliyoni 28 Frw z’imishahara atahembewe.

Nyuma yo gufungurwa kwe, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga ku wa 23 Nyakanga 2020 yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari kugira ngo inzego z’itorero zihamenye zinagene ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho n’imicungire y’abakozi baryo.

Kuva icyo gihe, umubano wa Rev Karuranga na Rev Karangwa wajemo urunturuntu ndetse bigera no hanze y’itorero kugeza ubwo batangiye gushinjanya kumena amabanga y’itorero no gukoresha imbaraga z’ubuyobozi mu gukora ibinyuranye n’amategeko.

Nyuma yo kubona umwuka mubi wakomeje gututumba muri ADEPR, RGB yanzuye gukuraho abagize inzego z’ubuyobozi mu itorero.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *