Iremezo

RIB yavuze ko ifunze ushinzwe ubugenzacyaha mu mujyi wa Kigali

 RIB   yavuze ko  ifunze ushinzwe  ubugenzacyaha mu mujyi wa Kigali

ikinyamakuru umuseke cyanditse  ko Kabayiza Ntabwoba Patrick, Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara, ukorera mu mujyi wa Kigali uwo bita Provincial Chief Intelligence, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Kabayiza ushinzwe iperereza mu mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer-PCIO), akekwaho ibyaha byo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibyaha bifitanye isano na dosiye yari iri gukurikiranwa mu Ubugenzacyaha.

RIB ivuga ko ibyaha akekwaho yabikoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKEK ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bitwaje umwuga bakora.

Ati “RIB iributsa abantu ko ibi byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.” 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *