Iremezo

Rubavu: Abanyamuryango ba koperative COCOBEGI barifuza ko abanyereje umutungo wayo babiryozwa

 Rubavu: Abanyamuryango ba koperative COCOBEGI barifuza ko abanyereje umutungo wayo babiryozwa

Abadozi bibumbiye muri Coperative Couturier Berwa De Gisenyi (COCOBEGI), barasaba ubutabera nyuma y’uko abari abayobozi babo banyereje imitungo bakaba barazengurutse inzego zose ntibigire icyo bitanga.

Abari abayobozi babo bavugwaho kunyereza umutungo ni Byandagara Francois na Bahati Gaspard, aba bagabo bakaba bavugwaho kunyereza umutungo ugizwe n’amafaranga n’imashini zidoda.

Abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko biyambaje ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperetive RCA kibakorera ubugenzuzi. Raporo yavuyemo igaragaza ko Byandagara na Bahati bahombeje koperative amafaranga miliyoni 13 ndetse iyo raporo ngo yashyikirijwe RIB n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’izindi nzego,bakibaza uburyo hashize amezi arenga
atanu nta cyo RIB irabatangariza, ibyo bikaba bibatera kwibaza niba aba bagabo bafite ubudahangarwa bwo kutaryozwa ibyaha bakoze nk’uko babyivugira.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA Prof. Harerimana Jean Bosco, yabwiye RadioTv10 ko akazi bagombaga gukora k’ubugenzuzi bagakoze, bagashyikiriza RIB amafaranga yanyerejwe ahwanye na Miliyoni 13 n’ibihumbi 4900 by’amadorari ariko bakaba baranakuyeho
ubuyobozi bwakoraga nabi.

Umunyamakuru wa RadioTv1o yagerageje kuvugisha urwego rw’igihugu rw’ igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ariko inshuro zose yamuhamagaye kuri telefoni ntiyabashije kwitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe nabwo ntiyabushubije.

Si ibi bibazo by’amafaranga yanyerejwe gusa iyi koperative ya COCOBEGI ifite, ngo hari n’imashini zigera kuri 99 zaguriwe mu Bushinwa ku nguzanyo bahawe na BDF zimaze imyaka ibiri zidakoreshwa, kugeza ubu nta munyamuryango ubasha kuzikoresha ngo byose bikaba byaraturutse ku gahimano k’abahoze ari abayobozi babo.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *