Iremezo

Rubavu : Mbere ya covid -19  habagwaga inka 13 none  ubu 3 ntizishira .

 Rubavu : Mbere ya covid -19  habagwaga inka 13 none  ubu 3 ntizishira .

Mbere y’uko Covid 19 itera  kumupaka wa Rubavu ahazwi nka petite barriere ,kumupaka mutoya ,hacagaho abantu  babarirwa mubihumbi mirongoitanu nabitanu ,kubera  ingamba zo kwirinda COVID 19 byabaye ngombwa ko urujya n’uruza rugabanuka , aho kugeza ubu abantu bambukiranya umupaka banyuze  kumupaka muto uzwi nka Petite barriere bagabanyutse,bakagera kubantu ibihumbi cumi nabitatu gusa nkuko  ushinzwe imipaka icumi ihuza u Rwanda n’ibindi Bihugu,murugaga rw’abikorera PSF Kanyamahoro Fidel, abivuga ati “Abantu bambukaga buri munsi wasangaga ari abacuruzi bakorera ubucuruzi bwabo umunsi ku wundi mu Gihugu cya Congo, kimwe n’uko abaturage ba Congo bacururiza mu Rwanda kandi bataha.”

Nyamara COVID-19 ikimara kuza imipaka igafungwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, abakoreshaga uyu mupaka bavuga ko naho wongeye gufungurirwa, urujya n’uruza ku Banyarwanda rwacitse intege bitewe n’amananiza arimo kuzamura ibiciro by’impapuro bambukiraho. Ikindi  Kanyamahoro avuga  ni uko  abanyekongo bahagaritse kuza mu Rwanda Ati “Hakurya baje gufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi bitewe n’inyungu zabo, bituma umubare munini w’abacuruzi b’Abanyarwanda batambuka ngo bajyeyo, ahubwo bohereza ibicuruzwa bakishyuza nyuma.”

 Avuga ko abaturage ba Congo bahagaritse ibikorwa byabo byo kuza kurangura mu Rwanda, ahubwo bahitamo kujya bajya kubifata mu isoko rimwe rya Kahembe ryoherezwamo ibicuruzwa n’Abanyarwanda, dore ko ari na ryo rimwe rukumbi ryemerewe gucururizwamo n’Abanyarwanda muri Congo.

Ibi rero byagize ingaruka aho ubu ibyoherezwa muri congo byagabanutse  ,urugero ninkaho ubu abakora umwuga wo kubaga ,I rubavu basa nkabahombye aho  mbere ya covid 19 inka zabagwaga z ari 13 none ubu ntizigera no kuri 3 

Ibi bikaba ari igihombo gikabije kubikorera

Ikindi kibazo kirimo ni ukuba n’abacuruzi bambukiranya imipaka bajya gucuruza muri RDC,kuba batemerewe  gucuruza ngo barenze Saa 15h00  bibahombya ,kuko ngo abakongoman bahengera amasaha yo gutaha ageze ,bakabona kuza mu isoko ,kuko baba baziko bitagarurwa mu Rwanda byakwangirika.nkuko Karirahonzi ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri RDC abivuga ati:nkanjye nshuruza inyanya n’imboga nkabijyana muri congo ,ariko turabangamiwe kuva.

 covid 19 yaza ,ubu dutaha saa15h00 ugomba kuba wagarutse hakuno,abakongomani rero bacunga saa munani  bakabona kuza guhaha ,kuko baba baziko amasaha yo gutaha ageze ,tukaba tutabigarura iwacu,ubwo nyine aho kubigarura  urabiteza ukigarukira ,mutuvuganire ,ibihugu bibane neza twongere ducuruze neza rwose.

Kugeza ubu ,Umucuruzi uciriritse iyo yohereje  I Goma ibicuruzwa bitarengeje amadorali 500 ku munsi ntacibwa amahoro ya gasutamo. Ikindi ni uko ubu ,hari urutonde  rw’ibicuruzwa 162  ruriho ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi ,harimo n’ibicuruzwa bikorerwa mu nganda zo muri ibi bihugu byombi  bisonewe amahoro. 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *