Iremezo

Rubavu: Mu mashuri yigenga n’ubwo batangiye kwigisha, inzara irabatema amara

Indi ngaruka ya COVID-19  ku barimu bo mu mashuri yigenga bo muri Rubavu ni uko ababyeyi bambuye ibigo by’amashuri none amasomo akaba atangiye abarimu batarahembwa. Bamaze amezi umunani nta gashahara, inzara irababaga amagara!

Umwe mu bayobozi b’Umuryango Haguruka washinze kimwe muri ibi bigo witwa Mukamwiza  Antoinette yabwiye UMUSEKE ko  na mbere ya COVID, ibigo byagiraga ibibazo ariko ko aho yaziye ibintu byahumiye ku mirari!

Umuryango Haguruka ayobora niwo washinze ikigo cy’amashuri kitwa La Promise School kiri i Rubavu.

Ati: “Mu by’ukuri ibyiciro byose byagiye bitekerezwaho hakagaragazwa ibibazo bafite ariko amashuri yigenga ntiyigeze avugwaho ngo harebwe icyo yafashwa. Byaravugwaga ariko nta gisubizo cyabonetse.Uzi kubona umukozi mwari mufitanye amasezerano y’akazi adahembwa amezi 8?  Nawe wakwibaza ngo atunzwe niki? Kandi uzi ko yari atunzwe n’akazi.”

Mukamwiza avuga ko Leta yagombye gutera ingabo mu bitugu ibigo by’amashuri byigenga kuko nabyo ari abafatanyabikorwa bayo kandi beza.

Mugenzi we uyobora ikigo kitwa House Of Children School witwa Zacharie Dusingizimana avuga ko mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda, amashuri agafungwa, hari ababyeyi bari basanzwe barimo imyenda ibigo by’amashuri yigenga.

Ati: “Ikintu cyabaye ingorabahizi kuri twe ni uko twabuze amafaranga yo guhemba abakozi bituma bamwe tubasezerera kubera ko hari ababyeyi bari baturimo imyenda. Ikindi ni uko ababyeyi benshi bishyura igihe cyo gukora ibizami cyegereje.”

Dusingizimana avuga ko ‘kubera ko amashuri abeshejweho n’amafaranga ababyeyi bishyura’ iyo bagize impamvu ituma batinda kwishyura cyangwa ntibinishyure  bigira ingaruka ku mikorere yayo.

Avuga ko amashuri yigenga hafi ya yose afite ibirarane ndetse ngo irifite ibirarane bike ni Miliyoni Frw 7.

Abarezi bo mu mashuri yigenga y’i Rubavu kandi banenga ko hari gahunda Leta ishyira mu mashuri yayo cyangwa akorana nayo ariko atajya agezwa mu yigenga, urugero nk’umushinga witwa Soma Umenye, Leta y’u Rwanda( ihagarariwe na REB) ikorana na USAID.

Iyi ni gahunda ifasha abana kumenya kwandika no gusoma neza Ikinyarwanda.

Akarere ka Rubavu gafite amashuri abanza yigenga 10, atanu muri yo akaba yarihurije hamwe kugira ngo arebe uko yahangana na COVID-19.

SOURCE:UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *