Iremezo

Rubavu: Umugabo watemaga igiti cyo kumurinda urupfu cyamugwiriye ahita apfa

 Rubavu: Umugabo watemaga igiti cyo kumurinda urupfu cyamugwiriye ahita apfa

Umuturage wo mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, wari uri gutema igiti cyo kwifashisha mu kwirinda ko ikirombe kizamugwira, yahuye n’uruva gusenya yicwa n’iki giti cyamugwiriye agahita ahasiga ubuzima.

Iri sanganya ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022 ubwo uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Karuvugiro mu Kagari ka Burushya yari kumwe na bagenzi be batema ibiti byo kuzatega mu kirombe ngo kitazabagwira.

Iki giti cyahitanye uyu mugabo witwa Barigora Kanyarwanda Jean Claude, cyari cyegereye inzu bituma bagitema babanje kugitera umugozi ngo kitayigwira.

Uwimana Eustachian uyobora Akagari ka Burushya, yatangaje ko ubwo iki giti cyari kigiye kugwa, bagenzi ba nyakwigendera bagikuruye ngo kitagwira iyo nzu naho nyakwigendera ashaka kugihunga ariko aho agihungiye aba ari ho kimusanga kiramugwira.

Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko babanje kumushyira ku ruhande ariko ahita ashiramo umwuka, umurambo we ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi.

Ubuyobozi bw’ibanze bwaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera buboneraho gusaba abaturage kujya bakorana ubushishozi ibikorwa nk’ibi kandi byashoboka bakitabaza abafite ubumenyi mu kubikora.

Source :radio 10 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *