Iremezo

Ruhango: Umukobwa arashinjwa kwica uruhinja yabyaye

 Ruhango: Umukobwa arashinjwa kwica uruhinja yabyaye

Umukobwa wo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango arashinjwa kwica uruhinja yabyaye kuri uyu wa Kabiri.

Uwo mukobwa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2022 ahagana saa Saba z’amanywa.

Bivugwa ko abaturage babonye atagitwite inda yari afite bakeka ko yayikuyemo batabaza ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yavuze ko bakimara kubwirwa ko yaba yishe uruhinja yabyaye bagiyeyo kureba ukuri kwabyo ku bufatanye na RIB.

Ati “Twagezeyo dusanga yishe uruhinja arutaba mu rutoki. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi gusuzumwa.”

Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byimana.

source.igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *