Iremezo

Rulindo :RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bajyaga bahohotera umwana wabo Bamukubita bakanamukomeretsa

 Rulindo :RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bajyaga bahohotera umwana wabo Bamukubita bakanamukomeretsa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo n’umugore b’i Rulindo bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no gukorera iyicarubozo umwana wabo w’imyaka irindwi.

 

Aba babyeyi batuye mu Mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Gako, Umurenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, ari naho bikekwa ko bakoreye icyaha. Bafunzwe ku wa Gatatu, tariki 3 Ugushyingo 2021.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo na mukase w’umwana batawe muri yombi bamaze igihe bakubita umwana wabo.

Yagize ati “Bakekwaho kumukubita mu bihe bitandukanye ku buryo bubabaje. Uyu mwana yahohotewe mu gihe kigera ku myaka ibiri.’’

Kugeza magingo aya, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye y’ibyo bashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu ibazwa ryabo, aba babyeyi bavuze ko bahoraga umwana wabo ko yanyaraga ku buriri.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mwana bamurazaga hamwe n’amatungo ariko agatinya kugira uwo abibwira kuko bari baramubwiye ko nabivuga bazamwica.

Mu butumwa bwa RIB yongeye kwihanangiriza ababyeyi baha abana babo ibihano bibabaza umubiri.

Dr Murangira ati “Guhana umwana si ukumwica urubozo. Ntabwo ibihano bibabaza umubiri cyangwa bibuza umwana uburenganzira bw’ibanze nko kumwima ibiryo, kumubuza kujya kwihagarika, kumufungirana mu nzu n’ibindi byemewe.’’

Abaturarwanda bibukijwe ko badakwiye kwihanganira na gato abakorera abana ihohoterwa no gutungira agatoki RIB aho biri ngombwa.

Yakomeje ati “RIB irasaba buri muntu kuba ijisho rya mugenzi we. Aho ubonye ihohoterwa rikorerwa umwana mu buryo ubwo aribwo bwose wegere Sitasiyo ya RIB utange amakuru cyangwa uhamagare kuri 116 cyangwa 166, uzaba urengeye umwana.’’

Abaturage kandi bakanguriwe kurushaho kwita no kumenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ku nzego zishinzwe umutekano, iz’ubutabera n’iz’ubuyobozi kugira ngo icyo cyaha gihagarikwe cyangwa hirindwe ingaruka zacyo.

Ibi kutabikora bihanwa n’ingingo ya 243 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho utamenyekanishije icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe n’ihazabu iri hagati ya 100.000 Frw na 300.000 Frw.

Ababyeyi batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze umunani n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenga 2.000.000 Frw.

Mu gihe bahamwa n’icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *