Iremezo

Rulindo: Uwatsindiye ibagiro arashyira mu majwi Akarere kumuteza igihombo cya miliyoni 141

 Rulindo: Uwatsindiye ibagiro arashyira mu majwi Akarere kumuteza igihombo cya miliyoni 141

Dr Ndagijimana Joseph wo mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo  watsindiye isoko ryo gucunga ibagiro ry’Akarere aragashyira mu majwi  kumuteza igihombo  cya miliyoni zisaga  141 y’amafaranga y’u Rwanda yatewe no kuba abaturage babagira inyama ahantu hatazwi.

Uyu rwiyemezamirimo yabwiye Radiyo Rwanda ko kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu amaze kugira igihombo kinini bitewe n’uburangare bw’Akarere bwo kuba abantu babagira inyama mu ntoki no mu bisambu.

Dr Ndagijimana yavuze ko ubusanzwe ibagiro ry’Akarere rifite ubushobozi bwo kubaga inka 100 ku munsi none kuri ubu akaba abaga inka 4 nabwo ku munsi isoko ryaremye,agasaba ko Akarere kakemura icyo kibazo kuko bagiranye amasezerano.

Yagize ati “Akarere ka Rulindo kaduhombeje miliyoni zisaga 141 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse tubona ko nta n’ubushake bwo kugira ngo amafaranga twahombye twishyura imisoro ya Leta ariko nta n’ubushake bwo kuturenganura.Turifuza ko Akarere kakubahiriza amasezerano kagiranye na Humura Trading Ltd mpagarariye.”

Bimwe mu bikubiye mu masezerano Akarere ka Rulindo kagiranye na Rwiyemezamirimo harimo kuba Imirenge 9 ikagize igomba kujya igana iryo bagiro ariko akavuga  ko byirengagizwa nkana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo,Uwanyirigira Judith yavuze ko iki kibazo kigiye gukemuka mu gihe cya vuba.

Ati “Icyo tugiye gukora ni uko tugiye kubikurikirana byihuse kugira ngo ibyateganyijwe mu masezerano byubahirizwe.Tugiye no gutanga ubutumwa mu Mirenge, ibikorwa nk’ibyo bihagarikwe.yaba aho bagurira inyama ndetse n’abaturage bareke kugura izo nyama kuko zitujuje ubuziranenge.”

Usibye kuba rwiyemezamirimo ataka igihombo,bamwe mu  baturage nabo bagaragaza impungenge zo kuba barya inyama zitujuje ubuziranenge bikaba byabatera uburwayi ndetse  ko batewe impungenge n’umunuko uba aho babagira.

source :Umuseke

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *