Iremezo

RURA irizeza abanyarwanda ko ikibazo cyo kubura itumanaho kizaba cyabaye amateka muri 2021

Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, kiravuga ko mu mwaka umwe bubatse iminara 68, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abaturage baturiye imipaka bajyaga bakunda kugaragaza cyo kubura uko bahamagarana ,kuko hazagamo itumanaho ryo mubihugu bituranyi, kinizeza ko ibijyanye na Murandasi bizaba byakemutse bitarenze 2021.

Mu myanzuro 12 yavuye mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 17 umwaka wa 2019, uwa 11 muriyo usaba minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo, gukemura ibibazo by’itumanaho (network connectivity), n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze bikenewe mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu; nyamara hari abatuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Nduba bavuga Ko bafite ikibazo cyo kudahamagarana ngo telephone zicemo bakifuzako bahabwa iminara.

Mukamana umwe mu baganiriye na RadioTv10 yagize ati: “Aha hantu dutuye ntabwo tubasha guhamagarana. Ushobora kuva mu gitondo ukagera nimugoroba utarabasha guhamagara cyangwa guhamagarwa kubera ikibazo cya rezo (Réseau). Mudukorere ubuvugizi tubone umunara.”

Undi baturanye nawe yavuzeko kubera kutagira itumanaho bituma hari abarwara bakabura uko bajya kwa muganga kuko batabona uko bahamagara ambiranse.
Ati: “Nkanjye umugore wanjye yagiye ku bise nshaka guhamagara imodoka ariko, nahamagara bikanga. Kugirango tuzagere kwa Muganga byaratugoye rwose ,umuntu ashobora no kukoherereza amafaranga ntuyabone kuko nta network tugira.”

Ese iki kibazo kigeze gikemuka ko habura ukwezi ngo indi nama y’umushyikirano ibe?

Gahungu Charles ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikoranabuhanga muri RURA avuga ko ubu mu mwaka umwe bubatse iminara 68 kuburyo ngo ibibazo byakunze kugaragazwa by’itumanaho bigiye gukemuka, icyakora ngo ntibakwemeza ko ikibazo cyacyemutse burundu.

“Umwanzuro twawuhawe n’ubundi twaratangiye kubaka iminara kuburyo ubu twubatse iminara 68 dufatanyije na Aitel, MTN n’abandi, kandi gahunda irakomeje kuko turateganya kubaka indi nka mirongo ine kuburyo ikibazo kigiye gukemuka rwose.”

Kugeza ubu RURA Igaragaza ko yubatse iminara hirya no hino mu gihugu cyane kumipaka kuko abaturage bayituriye bakunze kugaragaza ko iyo bahamagara bidakunda kuko hahitaga hazamo itumanaho ryo mu bibindi bihugu.

Hari kandi ngo kuba barakemuye ikibazo cyakunze kuvugwa cyo kutumva no kutareba televiziyo na radio zo mu Rwanda, RURA ivuga ko iki kibazo nacyo kirimo gukemuka kuko harimo kubakwa indi minara kuburyo umwaka utaha wa 2021 nawo bazubaka indi minara 38.
RURA inagaragaza ko ikibazo abaturage bajyaga bagaragazaga cy’uko murandasi (internet) igenda nabi, ngo kuri ubu hubatswe ibikorwaremezo bizajya bigenzura uko internet z’ibigo zikora cyangwa niba zigenda nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *