Iremezo

RURA ntizongera gutanga amasoko yo gutwara abantu mu modoka rusange.

 RURA ntizongera gutanga amasoko yo gutwara abantu mu modoka rusange.

Mu kiganiro Urubaga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, cyagarutse ku bibazo bikigaragara mu gutwara abagenzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cy’uko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa gusa, Umujyi wa Kigali ukaba ariwo utanga isoko.

Eng Uwase yavuze ko RURA ariyo yatangaga uruhushya, ikanatanga n’amasoko yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ati “Itegeko rigenga uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bikorwa, riherutse kuvugururwa, rigena ko gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bikorwa n’abikorera, ariko bikagenzurwa na Leta. Uburyo byakorwagamo, wasangaga ari abagenzura, abatanga amasoko, abatunganya amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, byose byakorwaga na RURA”.

Eng Uwase avuga ko basanze kuba RURA ariyo ikora ibyo byose, byaratumaga habamo icyuho ariko biza gushakirwa igisubizo.

Ati “Ibyo rero byarasobanutse, mu itegeko byarahindutse. Ubu uko bimeze, Umujyi wa Kigali cyangwa indi mijyi aho gutwara abantu bizajya bikorerwa, niyo izajya isinyana na ba rwiyemezamirimo.”

Yungamo ko RURA izagumana inshingano ikomeye yo kugenzura, ko ibyo rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa, afite imodoka zujuje ibisabwa, barangiza bagatanga icyemezo.

Ati “Icyo cyemezo ucyemerewe, azajya ajya gupiganira isoko mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi hose.”

Eng Uwase yasobanuye ko mu Mujyi wa Kigali hajemo indi mpinduka ikomeye, kuko hashyizweho icyo bita ama ‘Zone’ azajya akorerwamo n’abatwara abagenzi. Zone zari enye, ubu zabaye zirindwi kugira ngo byongere aho abantu bashobora kujya.”

Ati “Ni ukuvuga ‘ligne’ y’imodoka mu Mujyi – Remera, cyangwa akava Remera akajya Kanombe, kuba yava mu Mujyi ajya Kimironko n’ahandi hatandukanye, hariyongereye”.

Indi mpinduka ni uko kuri RURA ndetse no ku Mujyi, hazajya haba hari icyumba cyihariye cya One Stop Center, cyo kwakira abasaba ibyangombwa cyangwa n’abapiganira amasoko, ndetse ko ubu Umujyi wa Kigali watangiye gutegura ibisabwa kugira ngo isoko ritangwe.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko ibibazo biri mu bwikorezi bizwi, kandi ko birimo kubonerwa ibisubizo kugira ngo byorohere abagenzi kubona uko bagenda.

Mukuralinda avuga ko hari ibihe usanga birimo n’abagenzi benshi nko mu gihe cy’ibiruhuko, ku buryo usanga hashobora kubaho ikibazo cyo kubura imodoka.

Ku modoka zizazanwa na Leta, abazazihabwa bazashyirirwaho uburyo bwo kujya bazishyura gahoro gahoro, bakazihabwa ku nguzanyo kandi nta ngwate basabwe.

Ati “Mu kwezi k’Ukuboza bus 100 zizaba zageze mu Rwanda, muri Werurwe izindi 300 zizaba zaje, kandi zizakemura iki kibazo cy’imodoka nke zitwara abageni mu mijyi, cyane wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *