Iremezo

Rusizi: Ubusumbane mu bakorerabushake barwanyije COVID, bandikiye Guverinoma

 Rusizi: Ubusumbane mu bakorerabushake barwanyije COVID, bandikiye Guverinoma

Abakorerabushake bo mu Karere ka Rusizi bifashishijwe mu kwita no kuvura abari banduye COVID-19 mu bigo bitandukanye muri aka Karere, bavuga ko mu mezi atatu bamaze muri ibyo bikorwa basezerewe bagahabwa 30 000 Frw y’urugendo mu gihe bagenzi babo baturutse mu Mujyi wa Kigali bahawe Miliyoni 1,4 Frw.

Aba bakorerabushake bakoze aka kazi kuva tariki 06 Kamena 2020 kugeza ku wa 16 Nzeri 2020, bavuga ko biteye agahinda kubera ubusumbane bwabayeho.

Bandikiye Minisitiri w’Ubuzima n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, bimenyeshwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ariko ntibasubijwe.

Ku wa 28 Nzeri 2020 bandikiye Minisitiri w’Intebe ibaruwa iherekejwe n’imikono yabo igaragaza akarengane bagiriwe basaba kurenganurwa, ngo bizeye ko we azabarenganura.

Abaganiriye n’Umuseke  badusabye kutagaragaza amazina yabo bavuga ko amezi yose bamaze batari kumwe n’imiryango yabo yabateje igihombo gikabije bamwe basanze imiryango yarafashe amadeni kuri ubu babuze ubwishyu.

Uyu yagize ati “Turababaye abo bahawe ayo mafaranga barahari twakoraga bimwe no kuri lisiti zimwe, twabuze icyo twavuga kuri ubu busumbane ubwo nibwo Guverinoma yahisemo gukoresha nta kundi.”

Uyu na we wari mu bafataga ibizamini yagize ati “Twakoze byinshi bitandukanye byose byari bigoye, byarangiye tutishimye bitewe n’amakuru twabonaga aturutse muri bagenzi bacu, kumva umuntu mukorana mukora bimwe akubwira ko abonye messages y’amafaranga asaga miliyoni wowe nta na bitanu ufite no guhamagara ukoresha ayawe warasize umuryango.”

Aba bakorerabushake nubwo bavuga ibi ubyobozi bw’Akarere ka Ruzizi buvuga ko ibyo bavuga atari byo batatashye amaramasa, ngo bajya gutangira basinye inyandiko y’ubukorerabushake.

Buvuga ko uwahawe asaga miliyoni n’uwayatanze butamuzi ko ibyo bwasabwaga gukora bwabikoze.

Akarere kavuga ko bibabaje bitari bikwiye Abanyarwanda batojwe ubutore. Ngo ntibazi aho umwuka mubi waje uturuka nyuma yo gukora akazi kasabwaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Euphrem Kayumba yagize ati “Ikibazo kiravugwa gutyo ariko si ko kiri, mu ntangiriro basobanuriwe ko baje gukorera ubushake, basinye inyandiko yo kwiyemeza ko bazakorera ubuntu, ibyangombwa bakenera birimo kubahugura na bo ubwabo babashe kubikora birinze, kubacumbikira kurya no kunywa, kubatwara tubajyana aho bakorera, ibiri mu nshingano z’Akarere twabishyize mu bikorwa.”

Avuga ko batatashye amaramasa buri wese yagenewe 30 000 Frw ya ticket.

Yagize ati “Abavuga ko bahahawe milioni 1.4Frw twebwe nk’akarere ka Rusizi ntabwo tubazi, ntituzi n’uwayabahaye nta nubwo tuzi niba ari ukuri, ahaturutse umwuka mubi ntabwo nahamenya.”

Euphrem Kayumba yakomeje avuga ko ibaruwa yasinyweho n’abagera kuri 50 hari abatangiye kubabwira ko batayisinyeho ko imikono iriho atari iyabo.

Ati “Kwandika ni uburenganzira bwabo no kwegera Itangazamakuru ni uburenganzira bwabo, ni uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo byabo ntawababuza niba hari uwabateye ubwoba bamumbwire ndaza kubarenganura, twakoze inama icuro ebyiri ariko ntabwo byababujije kwandika, turabashimira ko bakoze akazi gakomeye uyu munsi tukaba duhagaze uko tumeze uku, turasba buri wese gukomeza kwirinda Covid-19.”

COVID-19 yagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, mu karere ka Rusizi yahagaragaye mu mpera za Gicurasi, 2020, ni kamwe mu Turere twamaze igihe kinini mu kato kubera ubwandu bwinshi bwari buhari.

Hari ahantu 5 bari abitabwaho banduye Covid-19,  bituma Minisiteri y’Ubuzima na RBC bohereza abakozi baturutse i Kigali kugira ngo bafashe Akarere kwita ku barwayi.

SOURCE :UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *