Saturday, December 4, 2021

Rusizi: Uwiyitaga Umupolisi, umusirikare n’ukora muri RIB akambura abantu yatawe muri yombi

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Kuwa Mbere tariki ya 04 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, yafashe Mukeshimana Mathew w’imyaka 47 akurikiranweho kwambura abaturage amafaranga avuga ko ari Umupolisi, Umusirikare ubundi akababwira ko akora mu Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB). Yafatiwe mu Kagari ka Kadashya Umudugudu wa Ruganda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Mukeshimana yafashwe biturutse ku makuru y’umuturage yari yaratse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ngo azamuhe impushya zo gutwara ibinyabiziga (Uruhushya rw’agateganyo n’uruhushya rwa burundu).

Yagize ati “Mukeshimana yashutse umuturage ko akora mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda amwizeza ko namuha amafaranga ibihumbi 200 azamuha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’uruhushya rw’agateganyo. Umuturage yabanje kumuha ibihumbi 3, aca inyuma abibwira abapolisi Mukeshimana afatwa aje gufata ayasigaye.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage bo mu gasanteri ka Kadashya aho Mukeshimana asanzwe atuye bavuga ko yari yarabarembeje abambura amafaranga abizeza kuzabaha serivisi kuko hari abo yabwiraga ko ari umukozi wo muri RIB abandi ababwira ko ari umusirikare hakaba n’abo abwira ko ari umupolisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru Mukeshimana agafatwa. Yabibukije ko nta muturage ukwiye kuba akibeshywa n’ubonetse wese amubwira ko akora mu nzego z’umutekano agamije kumwambura.

Ati “Serivisi zoze zigira uko zitangwa ndetse bikagira n’aho byandikwa ko wishyuye serivisi, ariko nka bariya bihererana abantu bakabashuka ko bakora mu nzego z’umutekano bakabambura amafaranga ni abanyabyaha bagomba kubagaragaza bakabihanirwa.”

Mukeshimana akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza.

tegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 279 havuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Ni mugihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -