Iremezo

Rwamagana: Abaturage 40 bajyanwe kwa muganga bikekwa ko barogewe mu bukwe

Mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana hari abaturage 40 barwaye mu nda babitewe n’ubushera banyweye ku munsi w’ubukwe, ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko ari abantu bo mu rugo rumwe gusa ibindi ari ukubeshya.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021 mu Mudugudu wa Rugenge mu Kagari ka Nyagasambu Murenge wa Fumbwe mu rugo rwa Twagirimana mwene Mutsinzi, hari ibirori by’ubukwe bwo gusaba umwana w’umukobwa we witwa Mukunzi, muri ibi birori hari abaturage banyoye ku bushera bikekwa ko bwashyizwemo uburozi ndetse ubu hari abaturage barwaye barembye bari mu bitaro bya Rwamagana

Amakuru yemezwa n’abaturage ni uko abanyoye ku bushera bose bagize ikibazo, abenshi muri bo ni abaturage bari bitabiriye ubutumire bwa Twagiramungu, amakuru yizewe MUHAZIYACU ifite ni uko hari abana banyoye ku kivujye cy’ubwo bushera ariko bo nta kibazo bagize, ahubwo abanyoye ubushera nyuma nibo bagize ikibazo.

Ubwo aya makuru yamenyekanaga, ubuyobozi bw’Umurenge bwayagaramye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe Rushimisha Marc yagize ati “ni ukubeshya ntabyabaye ahubwo ni abantu bo mu muryango umwe bishigishiye ubushera babunywera mu rugo rwabo n’abana babo nibo bagize ikibazo”

Nubwo ubuyobozi bw’Umurenge buhakana ko nta bukwe bwabaye ndetse ko abo bantu nta kibazo bagize MUHAZIYACU yashakishije amakuru ku bantu barwaye bari kwa muganga, hari umuryango w’abantu bane barwaye barembye ndetse uko abo bantu nta kibazo bagize MUHAZIYACU yashakishije amakuru ku bantu barwaye bari kwa muganga, hari umuryango w’abantu bane barwaye barembye ndetse uyu muryango mu rugo rwawo haje undi muntu wo mu muryango kubasigarira ku rugo.

Nyirabanguka Jenviere utuye i Nyakariro yaje gusigara ku rugo rw’uwitwa Niyongenga Valens na Uwamahoro Angelique usanzwe ari na  murumuna we.

Nyirabanguka yemeza ko uyu muryango n’abana bawo babiri barembye bari mu bitaro bya Rwamagana yakomeje agira ati “hari undi mwana urwaye we ntibamujyanye kwa muganga turi kumwe yanegekaye, uyu nawe yanyoye kuri ubwo bushera ndi kuvugana nabo ngo bararembye uwo murumuna wanjye we afite inda bakeneye no kumenya uko mu nda umwana ameze”

Usibye uyu muturage hari undi ushinzwe umutekano nawe wemeza ko mu barwaye harimo abanyerondo bakorana, harimo uwitwa Ngendo Celestin na Habumuremyi. Mu bandi bazwi ko bagize ikibazo harimo Twagira n’umwana we, Mukamwezi Agnes na Mpakaniye.

Hari abandi baturage bubakiwe ku mashuri harimo Niyisenga Valens n’umugore we n’abana be babiri, na Mukamushumba umukecuru utuye muri uwo mudugudu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *