Saturday, December 4, 2021

Rwanda: Abarenga ibihumbi 51 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara imibare y’abantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19, guhera tariki ya 29 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 4 Mutarama 2021.

Abanyamaguru bafashwe batambaye agapfukamunwa mu buryo bukwiriye, abatarubahirije intera hagati yabo na bagenzi babo ndetse n’abafashwe barenze amasaha yo kuba abantu bageze mu rugo, ni ibihumbi 47,947.

Abafashwe bacuruza inzoga mu buryo butemewe, abandi nabo banywa inzoga hatubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID19, ni ibihumbi 2,464.

Muri iki gihe kandi hafashwe imodoka 616 ba nyirazo batubahirije amasaha yo kuba mu rugo cyangwa batambaye agapfukamunwa, ni 616.

Moto zafashwe na banyirazo batubahirije amasaha yo kuba mu rugo cyangwa batambaye agapfukamunwa, ni 415.

Abanyamagare, Abanyonzi bafashwe nabo batubahirije amasaha yo kuba mu rugo cyangwa batambaye agapfukamunwa neza, ni 285.

Iyi akaba ari imibare umuvugizi wa polisi CP John Bosco Kabera yatangarije RadioTv10.

Imibare ya minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda muri Werurwa 2020, kugeza ubu abantu ibihumbi 8,955 aribo bamaze kwandura iki cyorezo, muri bo abagera ku 6,878 bamaze kuvurwa bagakira, mugihe nanone abandi 110 kimaze kubahitana.

Imibare irenga kimwe cya kabiri cy’abahitanywe na COVID19, bapfuye mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2020 ndetse no mu matariki atangira umwaka wa 2021.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa mbere tariki ya 4 Mutarama 2021, nyuma yo gusuzuma ubwiyongere bw’iki cyorezo, yakajije ingamba, aho kugeza ubu ingendo zihuza uturere n’utundi ndetse n’umujyi wa Kigali zahagaritswe, ibikorwa by’ubucuruzi nabyo bikaba bigomba gufunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -