Iremezo

Rwanda :Imishwi y’inkoko yatangiye gukingirirwa mumaturagiro

 Rwanda :Imishwi y’inkoko  yatangiye gukingirirwa mumaturagiro

Mu Rwanda hatashywe umushinga wo kujya bakingiza inkoko zikiri imishwi 

Ubusazwe inkoko zitanga amagi bimenyerewe ko zikingirwa byibura inshuro enye murwego rwo kuzirinda Gupfa kuko zigira indwara nyinshi ,nkuko bishimangirwa na bamwe muborozi b’inkoko.Charlotte Numwe muribo avuga ko ubusanzwe aborozi binkoko,bazikingiza byibura inshuro enye .ati ibyo tukabikora murwego rwo kurinda uburwayi inkoko zacu ,kuko iyo Utabikoze zihura n’uburwayi zigapfa ,ariko ubwo bagiye kujya bazikingira zikiri mumaturagiro, wenda bizagira akamaro .

Kuko rwose twahuraga nigihumbo inkoko zacu zikarwara Hari nubwo wagiraga ibyago zigapfa zose.

Inkoko zikunze kwibasirwa n’ibyorezo nka Infectious Bronchitis izwi nka ’gumboro’ mu Rwanda, muraramo n’izindi.

Ubusanzwe  urukingo rwatangijwe ruzajya ruhabwa imishwi y’inkoko ikivuka, ku nkoko z’inyama bibe birangiye ntihazagire urundi ziterwa. Ku nkoko z’amagi zo kuko zibaho igihe kinini, hatangajwe ko zizajya zihabwa urundi rukingo rumwe rushimangira.

U Rwanda rufite Gahunda yo kuzamura umusaruro n’ubworozi bw’inkoko zaba  izitera amagi ndetse nizitanga inyama nkuko Solange Uwituze umuyobozi wungirije mukigo gishizwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi  RAB yabibwiye abitabiriye Iyi nama bityo  ko ubu buryo bwo gukingirira icyarimwe inkoko zikivuka, bizagabanya ibihombo aborozi bajyaga bahura nabyo noneho bigafasha mukuzamura umusaruro .

Ati. Ubusanzwe hakingirwaga indwara imwe cyangwa ebyiri mu maturagiro ya hano, ubu noneho zigiye kwiyongera zibe nk’enye cyangwa eshanu. Hari aborozi twagiye tugira ugasanga umuntu apfushije nk’inkoko ibihumbi icumi kubera Gomboro n’izindi ariko nizijya ziza zikingiye tuzaba twizeye ko zidapfa.”

Dr Reza Bentaleb ushinzwe ibijyanye n’Ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika muri Ceva Santé Animal, yavuzeko Ubu buryo bwo gukingira ari ugufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere aho ubworozi bw’inkoko butaratera imbere aho bahura n’ibibazo by’imiti y’ubuvuzi, kutagira abahanga mu bumenyi bujyanye n’inkingo n’ibindi.

Kugeza ubu Mu Rwanda hari ituragiro rimwe ryatangiye gukoresha ubu buryo bwo gukingira inkoko zikiri mumaturagiro bikaba byaratangiriye mukarere ka Rwamagana ,Remmy Twagirimana ,

Ati “Inkingo zikoze ku buryo umushwi ukingiwe ku munsi wa mbere urukingo rutagira icyo ruwutwara. Ni urukingo rushobora gutangwa rukaba rwafasha mu buzima bw’umushwi bwose. Aborozi rero tuzakomeza kubashishikariza gukoresha ubu buryo kuko burizewe cyane kndi buzabarinda ibihombo,kandi bizatanga umusaruro ndabibizeza.>

Kugeza ubu mu Rwanda Hari amaturagiro mirongo itatu nabiri gusa rimwe gusa niryo ryatangiye gukoresha uburyo bwo gukingira imishwi ikiri mumaturagiro,ariko banyirayo bakomeje kwigishwa ibyiza byabyo kugirango nabo bayoboke ubu buryo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *