Iremezo

Rwanda: Mubasirikare birukanwe hari abazajyanwa mu nkiko .

 Rwanda: Mubasirikare birukanwe hari abazajyanwa mu nkiko .

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagize icyo buvuga ku iyirukanwa ry’abasirikare barimo uwari ufite ipeti rya Major General n’uw’irya Brigadier General, buvuga ko ubusanzwe Abofisiye birukanwa ku mpamvu zitandukanye zirimo imyitwarire idahwitse n’ibyaha, ku buryo hari n’abazakurikiranwa mu nkiko.

Itangazo ryirukana aba basirikare, ryasohotse mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yirukanye Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda ndetse n’abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *