Iremezo

Rwanda: Umusaruro umuturage yinjiza uzagabanuka kubera ingamba za COVID19

 Rwanda: Umusaruro umuturage yinjiza uzagabanuka kubera ingamba za COVID19

Ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 uretse gutuma hari abafungirwa ibikorwa byabo, bikabaviramo ihungabana ry’ubukungu, ngo zanatumye hari ibyiyongera kubyo abantu bakoreshaga buri munsi bitewe no kugura ibikoresho byo kuyirinda, nabyo ngo birushaho kuzambya ubukungu bwabo nubundi butari buhagaze neza.

Urugero ni urw’abamotari n’abacuruzi bavuga ko buri munsi basabwa amafaranga yo kugura amazi n’isabune n’umuti wica udukoko, kimwe n’abafite imiryango nabo bavuga ko basabwa kubagurira udupfukamunwa duhoraho, ibi ngo bikiyongera kubyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kuva Covid19 yagera mu Rwanda, byasabye abaturage guhindura uburyo babagaho kugirango babashe guhangana nayo.

Bamwe mu baturage baravuga ko iki cyorezo cyatumye hari ibyo basabwa gusohora bitari bisanzwe kandi batari babyiteze nko kugura udupfukamunwa, kugura amazi yo gukaraba n’isabune n’ibindi nk’ibyo, ngo bituma ubukungu bwabo burushaho guhungabana.

Bamwe mu bo twaganiriye biganjemo abamotari, abubatse ingo batugaragarije iki kibazo.

Umumotari ati ”Nk’ubu ngura litiro imwe y’umuti wo gutera muri casque, ukamara ibyumweru bibiri kandi igura ibihumbi bibiri. Ngomba kugura kandi n’undi muti wo gukaraba mu ntoki, nawo ugura igihumbi nkawumarana icyumweru, kandi amafarnga twinjiza yo yaragabanutse.”

Umucuruzi ati “Ijerekani y’amazi nyigura ijana nkongeraho na magana abiri yo guhemba uyitwara, kandi ku munsi iba irangiye, nkongeraho n’isabune y’igihumbi mu cyumweru. Uurumva amafranga umuntu atanga uko angana.”

Umugabo wubatse ati: “Buri minsi itatu ngura agapfukamunwa kanjye, ak’umugore n’umwana. Akange n’umugore nkagura igihumbi kamwe, umwana we kagura magana atanu, nawe ubaze urasanga buri minsi itatu ntanga 2500 by’udupfukamunwa gusa.”

Mu Rwanda, amafaranga umuturage aba yitezweho kwinjiza ku mwaka yavuye ku madorali 225 y’amerika mu 2000 agera kuri 750 muri 2020, ni mu gihe byitezwe ko muri uyu mwaka wa 2021 azazamuka akagera kuri 845.

Impuguke mu bukungu zivuga komu gihe iki cyorezo cyakomeza gutya ubukungu bw’abaturage bwahungabana maze bigatuma ikigereranyo cy’amafanga umuntu umwe yinjiza ku mwaka kigabanuka, nk’uko Dr. Fidele Mutemberezi abivuga.

“Ahubwo hari n’icyo twibagiwe, iki gihe cyose abantu bakimaze badakora neza kandi basabwa n’ibyo byose. Rero mu gihe bimeze bityo amafaranga umunyarwanda umwe yagombaga kwinjiza ku mwaka azagabanuka kuko imikorere yabo yajemo kirogoya.”

Uhereye ku itariki 14 Werurwe 2020 aho icyorezo cyagereye mu Rwanda, ubaze neza usanga hashize amezi 11 arenga.

Ugerageje gukora ikigereranyo ku bushobozi umuturage amaze gutakaza kuri bimwe asabwa gukora kubera icyorezo, urugero nk’ Umucuruzi usabwa ibihumbi bitandatu ku kwezi by’amazi n’isabune abakirya bakaraba, muri aya mezi 11 amaze gutanga ibihumbi 66.

Umumotari usabwa ibihumbi umunani bya buri kwezi by’umuti akarabya abagenzi, yaba amaze gusohora ibihumbi 88. Byagera ku mubyeyi ufite umuryango w’abantu batanu, agomba kugurira buri umwe agapfukamunwa k’amafranga 500 buri cyumweru, we amaze gutakaza akayabo k’ibihumbi 110 by’amafranga y’u Rwanda. Utu dupfukamunwa kandi ni nako bimeze ku bandi bavuzwe harugu.

Abasesenguzi muri politiki bavuga ko ibi bivuze ko amadorali 845 yitezwe ku munyarwanda umwe muri uyu mwaka ashobora kuzagabanuka ku kigero kinini, ngo mugihe noneho icyorezo cyamara imyaka irenze ibiri byaba ari biri hejuru kurushaho.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *