Iremezo

Rwanda:Gisimba Mutezintare uzwiho kuba yararokoye abantu muri jenoside yakorewe abatutsi Yitabye Inama

 Rwanda:Gisimba Mutezintare uzwiho kuba yararokoye abantu muri jenoside yakorewe abatutsi Yitabye Inama

Mutezintare Gisimba Damas w’imyaka 61, yari yubatse afite abana bane, yabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye mu kigo kitwa “Centre Memorial Gisimba” giherereye i Nyamirambo, iki kigo cyarokokeyemo abasaga 400 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uyu mugabo yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse akaba yarigeze kuba mu “Abarinzi b’igihango 17” bambitswe imidali bahabwa na “Certificat” y’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryo kuwa 06 Ugushyingo hari muri 2015, ryari ryitabiriwe na Perezida Kagame.amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye muri ikigitondo cyo kucyumweru

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *