Iremezo

Sam Karenzi arashinja Sadate gucura umugambi wo kumugirira nabi Sadate nawe ati “turamujyana munkiko”

 Sam Karenzi arashinja Sadate gucura umugambi wo kumugirira nabi Sadate nawe ati “turamujyana munkiko”

Umunyamakuru wa siporo kuri Radio 10, Karenzi Sam, yishinganishije ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports na bagenzi be bari gucura umugambi wo kumugirira nabi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Sam Karenzi yashyize kuri Twitter bimwe mu biganiro byaganiriwe ku rubuga rwa WhatsApp ‘Inshuti Zidasigana’ ruriho uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate.

Muri ibyo, hari uwanditse ati “N’ubu ndaryamye sindateka ngo ndye none kweli ngo tureke imbwa zigume kudusenyera ikipe. Basenye ikipe dusenye ingo zabo 1/1. Ahubwo uwampa n’ifoto ya Oswald niba amugira. Nibamfunga muzangemurire nta kindi nakora.”

Ubundi bugira buti “Ni ukuri ni ko bimeze burya umukire yanga akavuyo. Tumuteshe umutwe mpaka yirukanye amafuku.”

Hari ubundi kandi bugira buti “Nubwo natwe dufite byinshi birimo gukorwa kugira ngo Bihuha FM na Bihuha Mukuru bahanirwe ibyo bakoze kandi bagikora ariko na système Gasenyi iri très efficace ndetse iranafasha cyane. Ubu aho Isi igeze ntabwo umuntu agukubita itama rimwe ngo uhindukire akubite n’irindi, ahubwo ijisho rihorwa irindi. Ibi ni ko mbyumva, aho tutabyumva kimwe muranyihanganira.”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’amagambo ya Karenzi Sam yishinganisha ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaho.

Yagize ati “Maze iminsi nkurikirana ibivugirwa kuri iyi groupe ya Munyakazi Sadate n’abambari be! Nabanje kubireka ngira ngo bizarangirira mu bitutsi hano ku mbuga! Ni byiza ko RIB ikora akazi kayo igakumira icyaha kitaraba!”

nyuma gato ikinyamakuru cyandika inkuru z’imikino funclub.rw banditse inkuru igaragaza ko na Sadate MUNYAKAZI agiye kurega Sam Karenzi kubera ibyo yamuvuzeho

Munyakazi Sadate yahise amusubiza ko adakwiye gukomeza kumwangisha abantu kandi ko bimaze igihe.

Sadate yagize ati “Bwana Sam Karenzi ubundi nari Nafashe icyemezo ko ntagusubiza ariko abantu benshi babinsabye, SINIGEZE NARIMWE NKUTUKA KUKO NAREZWE, kuba Mba kumbuga zitandukanye ntibivuze ko ari izanjye, wamaze amezi untuka, unsebya, unyangisha abantu, Pls stop gutangiza indi campagne.”

Uretse ibi Sadate yanditse, yanavuze ko agiye kujyana mu nkiko uyu munyamakuru Sam Karenzi kubera ko ibyo yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda nkuko yabibwiye IGIHE.

Sadate yagize ati “Ibyo yanditse mbifata nk’ibyo umuntu yitekerereza, ku bwanjye biriya ni icyaha, ibintu byaganiriwe mu muhezo cyangwa mu ibanga ntibyemewe kubitangaza utabifitiye uburenganzira. Sinigeze mutuka, nta butumwa nigeze mwandikaho, birashoboka ko umuntu yaba ari ku mbuga zitandukanye, ntabwo kuba ndimo bivuze ko ibyahavugiwe byose nabigizemo uruhare.”

Yakomeje avuga ko we n’abo bahuriye ku rubuga rwa WhatsApp bamaganye ibyakozwe na Karenzi kuko bihanirwa n’ingingo ya 156 mu Gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ndetse biteguye kumurega.

Ati “Twe nk’abari muri group, twamaganye ibyo yakoze. Kandi tuzamurega.”

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *