Iremezo

Sankara yemeye ibyaha aregwa abisabira imbabazi

 Sankara yemeye ibyaha aregwa abisabira imbabazi

Kuri uyu wa Gatanu Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, yireguye kubyaha 8 muri 17 aregwa. Avuga ko byose abyemera, anabyicuza akanabisabira imbabazi.

Muri uru rubanza Calixte Nsabimana yatangiye yirengura ku cyaha cya 10 n’icya 11. Iki ni icyo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Yavuze ko acyemera. Yivugiye ko we na bagenzi be bavugaga ko ngo perezida Kagame ariwe wahanuye indege ya Habyarimana Juvenal. Uyu ngo ukaba ari murongo wa politike Nsabimana callixte yakuye mu ishyaka RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa.

We ku giti cye ngo yavuze ko leta y’agatsiko ikoresha jenoside nk’iturufu ryo gucecekesha abatavuga rumwe nayo. Ikindi ngo leta yica abarakotse jenoside yakorewe abatutsi.

Sankara avuga ko ibi yabikuye muri RNC abikomezanya mu mpuzamashyirahamwe MRCD.

Akora iki cyaha, Nsabimana Callixte yavuze ko yakoresheje amaradiyo n’imbuga nkoranyambaga.

Ageze ku cyaha cya 12 cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro. Sankara nacyo akireguraho, yavuze ko acyemera, akacyicuza, akanagisabira imbabazi.

Yavuze ko ingabo zabikoze ari we wari uzibereye umuvugizi. Nubwo ngo abarwanyi be bakoze ibi byaha, ngo siwe wabahaga amabwiriza. Ahubwo we ngo mu mwanyawe nka visi perezida wa kabiri wa MRCD icyarimwe n’umuvugizi wa FLN, ngo yashyiraga mu bikorwa ibyo yabwirwaga n’abamukuriye.

Urukiko rumubajije niba igisirikare cye cyarahawe amabwiriza yo gusahura, yavuze ko atabizi kuko ngo bari bagambiriye intambara igamije impinduramatwara.

Yavuze ko ingabo ze zari zifite amafaranga ahagije kuburyo batari guhabwa amabwiriza yo kwiba. Avuga ko uwabikoze yaba yarabikoze kugiti cye.

Ku cyaha cya 13 cy’ubufatanyacyaha mu gutwika, urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha bumurega gutanga amabwiriza yo gukwika ibikorwa by’abaturage.
Iki nacyo ntiyigeze agihakana. Yavuze ko ari we watanze itegeko ryo gutwika, ariko ngo aremera inshingano nk’umuyobozi. Ngo yaganiriye na bagenzi be barimo na Rusesagagina Paul ko bagomba kubeshyera Leta y’ u Rwanda ko ariyo yabikoze kuko iki cyaha cyagombaga gutuma bakurikiranwa na polisi mpuzamahanga.

Icyaha cya 14 cyo kugirana umubano na leta y’amahanga, bigiriwe gushoza intambara, Nsabimana Callixte yavuze ko acyemera ariko ngo ntiyigeze ahura n’abayobozi b’ibihugu by’Uburundi na Uganda. Ahubwo ngo Nsabimana Callixte we yoherejeyo intumwa.

Icyaha cya 15 cyogukoresha inyandiko zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha, Sankara ngo yakoresheje urwandiko rw’inzira “Passport” yo mu gihugu cya Lesotho kugira ngo agere muri Afrika y’Epfo.

Uyu ngo yiyise Kabera Joseph. Ariko ngo nta yandi mahitamo yari afite. Yabikoze k’ubwamaburakindi. Ubuzima yarimo ngo nibwo bwatumye abikora. N’ubwo yavuze ibi, yagarutse avuga ko acyemera akanagisabira imbazazi.

Icyaha cya 16 cy’ubufatanyacyaha mugukubita no gukomeretsa kubushake. Yavuze ko ibyo yabwiraga abarwanyi ba FLN, atari byo bakoraga. Aba barwanyi ngo bagendaga bahawe amabwiriza kutagira umuturage bahutaza ariko nanone yavuze ko abyemera.

Ku bijyanye n’icyaha cya 17 ubushinjacyaha buvuga ko ari icyo gutanga no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba; bwana Nsabimana Callixte Sankara yavuze ko yabikoraga aziko bigamije impinduramatwara mu butegetsi bw’u Rwanda, ariko ngo yaje gusanga amategeko amugonga.

Nyuma y’ubwiregure bwa Callixte Nsabimana, urukiko rwasubitse iburanisha, rutegeka ko umunyamategeko we azavuga tariki ya 24 na 25 Werurwe 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *