Iremezo

Sena yemeje ko Abayobozi b’inzego z’ibanze bazakomeza kuyobora kugeza ubwo inzitizi z’amatora (COVID19) zirangiriye

Uyu munsi tariki ya 26 Mutarama 2021, Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019.ol ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora, bityo abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba bazakomeza kuyobora kugeza ubwo inzitizi ntarengwa iyabuza kubaho (COVID19) izaba itagihari.

Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yagaragaje ko nk’uko biteganywa n’amategeko, Inteko Rusange ishobora gutumizwa mu gihembwe kidasanzwe. Yagaragaje ko minisiteri y’ubutegetsi y’igihugu yagejeje kuri nteko ishinga amategeko uyu umushinga w’itegeko ngenga kugira ngo iwemeze, ndetse usabirwa ubwihutirwe.

Nk’uko byasobanuwe na minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, muri iki gihe icyorezo cya Covid_19 gikomeje kugaraza ubukana, biragaragara ko amatora y’inzego z’ibanze atategurwa kandi itegeko risanzwe ridateganya icyakorwa mu gihe ubuyobozi n’inshingano by’izo nzego bitagomba guhagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *