Iremezo

Senegal:Abantu  icyenda nibo bamaze gupfa bitewe imyigaragambyo  

 Senegal:Abantu  icyenda nibo bamaze gupfa bitewe  imyigaragambyo  

Aba bantu icyenda  ,bapfuye barashwe n,abasirikare abanda baraswa n’abapolisi ,ibi rimo guterwa nuko  Muri Senegal ,umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Sonko muri ikigihugu ahanishijwe gufungwa imyaka ibiri ashinjwa gutanga ruswa kurubyiruko ,nyamara byari byitezwe ko aziyamamaza mumatora kuyobora Senegal umwaka utaha wa 2024.

Umwe mubariyo yabwiye iremezo.rw ko  kuva kuri uyu wagatanu kaminuza za leta  zafunzwe abanyeshuri bagasabwa  gutaha iwabo ,gusa abasigaye mubigo nabo ubu kurya biragoye kuko ,za cantine zo kuriramo zafunzwe ,kuburyo abanyeshuri barimo kujya gusaba ibiryo mubaturage .ati : Kaminuza za Leta zarafunzwe kandi abanyeshuri bategekwa kuva mu kigo.

Kantine za kaminuza nazo zarafunzwe kandi abanyeshuri bamwe bagomba kwishingikiriza kubufatanye bwabaturage baho kurya cyangwa gusubira mumiryango yabo.>

Ikindi ni uko ubu abasirikare bashyizwe mumihanda yose yo mumurwa mukuru Dakar

Ati :< Ingabo zoherejwe mu bice bimwe na bimwe  bya  Dakar, cyane cyane mu kibaya aho ibigo byinshi bihererey
Kugeza ubu kandi amadukak yatangiye gusahurwa n’abaturage cyane kumaduka y’abafaransa nkahazwi  ni Auchan. Muri iki gitondo abantu bateraniye gutanga amaraso. Sonko w'imyaka 48 yashinjwaga gufata ku ngufu Adji Sarr, umugore wakoraga muri salle ya massage mu 2021, afite imyaka 20,  mu rukiko mpanabyaha rwahanaguye Sonko  gufata  nkungufu, ariko rusanga ahamwa n'icyaha kivugwa mu gitabo cy'amategeko ahana nk'imyitwarire idahwitse ku bantu bafite imyaka iri munsi ya 21. Ndetse runamuhamya ibyaha bya ruswa ,ngo  yahaye urubyiruko ,bityo bamukatira imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *