Iremezo

Sudani: Abahoze bayoboye inyeshyamba binjijwe muri Guverinoma

 Sudani: Abahoze bayoboye inyeshyamba binjijwe muri Guverinoma

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, yashyizeho Guverinoma nshya irimo barindwi mu bahoze bayoboye inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi.

Ku cyumweru gishize nibwo Hamdok yasheshe Guverinoma yari isanzweho, ashaka gushyiraho indi ihuriweho.

Muri Guverinoma nshya hashyizwemo abaminisitiri babiri bo mu gisirikare. Abenshi ni abo mu ihuriro riharanira impinduka ryari riyoboye imyigaragambyo yakuye ku butegetsi Omar al Bashir wahoze ari Perezida.

Minisiteri y’imari yahawe Gibril Ibrahim wahoze ayoboye inyeshyamba. Ni umwanya ahawe mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byazamutse cyane, ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli bikaba bike.

Guverinoma iriho muri Sudani mu Ukwakira umwaka ushize nibwo yasinye amasezerano n’inyeshyamba agamije gusubiza ibintu mu buryo.

Umwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wahawe Mariam al-Sadiqal-Mahdi, umukobwa wa Sadiqal-Mahdi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Sudani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *