Friday, December 3, 2021

Tanzania: Amashyaka atavuga rumwe na leta arasaba ko habaho andi matora

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Amashyaka abiri akomeye mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania yasabye ko habaho amatora bundi bushya, avuga ko atemera ibyavuye mu matora yo ku wa gatatu w’icyumweru cyashizw, avuga ko yabayemo uburiganya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 31 Ukwakira 2020, ishyaka ’Chama cha Demokrasia na Maendeleo’ (CHADEMA) na ACT-Wazalendo yakoreshereje hamwe, yanahamagariye abayashyigikiye kwitabira imyigaragambyo ku wa mbere.

Perezida John Magufuli wari usanzwe ari ku butegetsi ni we watangajwe ko yatsinze amatora n’amajwi 84%.

Ishyaka CHADEMA rivuga ko udusanduku tw’amatora twakozwemo uburiganya ndetse indorerezi zaryo zikangirwa kwinjira mu biro by’amatora.

Freeman Mbowe, umukuru w’ishyaka CHADEMA, yagize ati: “Icya mbere dusaba ni uko habaho andi matora vuba aha hashoboka”.

“Turasaba ko habaho imyigaragambyo ihoraho, yo mu mahoro mu gihugu hose kugeza ibyo dusaba byubahirijwe”.

Uyu mukuru wa CHADEMA yavuze ko ashaka ko akanama k’amatora muri Tanzania n’ako mu birwa bya Zanzibar twombi duseswa kubera ibyo avuga ko ari inenge zagaragaye mu matora.
Zitto Kabwe ukuriye ishyaka ACT-Wazalendo yavuze ko icyo cyemezo aya mashyaka yombi yafashe ari ku neza y”ejo hazaza h’igihugu cyacu”.

Yongeyeho ati: “Ntabwo dushobora kwemera gusubira mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rimwe”.

CHADEMA na ACT-Wazalendo yavuze ko ashaka ko hashyirwaho utunama tubiri twigenga tw’amatora tuzayobora ayo matora yandi.

Tundu Lissu – wari umukandida wa CHADEMA akaba ari uw’ingenzi mu bari bahatanye na Bwana Magufuli – yagize amajwi 13%, nkuko bivugwa n’akanama k’amatora.

Yavuze ko azaba ari ku murongo w’imbere mu bigaragambya.

Kuwa kane, yavuze ko aya “atari amatora ugendeye ku mategeko ya Tanzania n’amategeko mpuzamahanga”.

Ati: “Cyabaye gusa igico cy’abantu bagize gutya bafata icyemezo cyo gukoresha nabi ububasha bwa leta kugira ngo bagundire ubutegetsi”.

Semistocles Kaijage ukuriye akanama k’amatora, yahakanye ibyo birego by’uburiganya. Yavuze ko ibirego by’impapuro mpimbano z’itora nta shingiro bifite.

Hagati aho, indorerezi z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) ziyobowe na Sylvestre Ntibantunganya wahoze ari Perezida w’u Burundi zashyigikiye imigendekere y’amatora, zivuga ko “yakozwe mu buryo busanzwe”.

Izi ndorerezi za EAC zasabye ko abafite ibibazo ku migendekere y’amatora babicyemura binyuze mu nzira y’amategeko.

Ariko ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Dar es Salaam yavuze ko ibirego by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari ibyo kwizerwa.

Ambasade ya Amerika yavuze ko “inenge n’ikinyuranyo kinini cyane cy’intsinzi biteye amakenga k’ukwizerwa kw’ibyavuye mu matora… ndetse n’impungenge ku muhate wa leta ya Tanzania wo gukurikiza indangagaciro [amahame] za demokarasi”.

Magufuli ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2015, ariko ishyaka rye rya CCM ryo riri ku butegetsi kuva ryashingwa mu mwaka wa 1977.

CCM yabayeho ikurikira ishyaka ’Tanganyika African National Union’, ryategetse Tanzania kuva mu mwaka wa 1961 kugeza mu 1977.

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -