Iremezo

Turashaka kubona RwandAir itujyana muri Barbados- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe umubano w’u Rwanda na Barbados uri kugenda urushaho gutera imbere, icyo Abanyarwanda bifuza ari ukubona sosiye nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir ibasha kubajyana muri iki gihugu.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku mugoroba wo muri uyu wa Kane ubwo yakiraga ku meza Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko bari kugirira mu Rwanda.

Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves.

Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu byo u Rwanda rwifuza ariko RwandAir yatangira gukorera ingendo muri Barbados, igahinduka ikiraro gihuza Afurika na Caraibes.

Ati “Ndizera ko Umuyobozi wa RwandAir ari hano cyangwa ko ari kutwumva aho yaba ari hose, turashaka kubona RwandAir itujyana Barbados ikanatugarura hano mu Rwanda cyangwa ahandi hose mu karere igahuza Afurika n’ibice bya Caraibes uretse Barbados n’u Rwanda.”

Perezida Kagame atangaje ibi nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo 2022, U Rwanda na Barbados byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, ashobora gutuma Sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itangira gukora ingendo zijya muri iki gihugu.

Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, mu gihe Barbados yo yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi mpuzamahanga, Kerrie Symmonds.

Minisitiri Kerrie Symmonds yavuze ko igihugu cye cyifuza ko RwandAir yatangira kuhakorera ingendo vuba bishoboka.

Ibiganiro byo kuba ibihugu byombi byagirana aya masezerano yashyizweho umukono uyu munsi byatangiye muri Nzeri 2022, ubwo u Rwanda rwari rwitabiriye inama y’ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika n’ibihugu byo muri Caraïbes.

Biteganyijwe ko mu gihe RwandAir yatangira izi ngendo yazajya ihaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ikagera Barbados nta handi inyuze.

Ibi bivuze ko Abanyarwanda n’abandi baturage bo mu karere bazoroherwa n’ingendo zo kugera muri Barbados kuko nk’ubusanzwe umuntu washakaga kujya muri iki gihugu ahagarutse i Kigali, igihe yakoresheje RwandAir cyangwa KLM yabanzaga kunyura Bruxelles na Amsterdam akabona kugera muri iki gihugu.

Ku bakoresheje Kenya Airways bo babanza kunyura Nairobi, Londres bakabona kugera Barbados, uwakoresheje Brussels Airlines we abanza guca Entebbe- Bruxelles na Amsterdam.

Ibi biganiro n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Barbados, byasembuwe n’urugendo rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu muri Mata 2022.

igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *