Iremezo

Turifuzako hakurikizwa itegeko rijyanye no kwimura abantu

 Turifuzako hakurikizwa itegeko rijyanye no kwimura abantu

Ese abana nibamara gutwarira amada muri iyo ‘chambrette’ cyangwa muri icyo cyumba ntibizatanga akazi katari ngombwa

Ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’ubuyobozi bw’umujyu wa Kigali bwasuraga abaturage ba Kibiraro yambere na kangondo yambere niya  kabiri bagomba kwimukira Mubusanza Kuberako aho bari batuye hagiye gukorerwa ibikorwa Rusange bagaragarije abayobozi ibibazo bitandukanye birimo kuba amazu bazahabwa ari mato ndetse no kuba bifuzako bahabwa ingurane ikwiye hubahirizwa amategeko

Ati<Mwese mwarashatse muzi uburyohe bw’urugo, muzi ibibera mu buriri. Nkibaza nti ni gute umugore n’umugabo bazubaka urugo abana babateze amatwi? Cyangwa babareba?

Undi ati “Ese abana nibamara gutwarira amada muri iyo ‘chambrette’ cyangwa muri icyo cyumba na salon, abo bana ko ari ab’igihugu[…]bizabazwa nde?”.

Mu batanze ibitekerezo babiri gusa ni bo bashyigikiye iki gitekerezo cyo kwimurwa. Ariko bagenzi babo na bwo bahitaga bavuga ko nta mitungo bafite aho bagiye kwimurwa. Hari n’uwarahiye aratsemba amanitse ukuboko kw’ibumoso ko atazajya muri iyo nzu y’uruganiriro gusa bitewe n’umuryango we.

Banabwiye Ababayobozi ko amategeko yatowe akwiye kubahirizwa Uko ari  adahonyowe ntibatinye kuvugako nubwo abayobozi batora amategeko batayakunda kuko batayubahiriza

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rubingisa Pudance asubiza kukibazo cy’abavuga ko amazu bahawe ari matoya yagaragaje muburyo butaziguye ko barimo gushaka uko yakwagurwa

Minisitiri w’uhutegetsi bw’iguhugu Prof Shyaka Anastasi Rubanda rwari rutegerejeho igisubizo yababwiyeko igihugu gikunda abaturage bacyo kndi ko nabatuye Kangondo barimo gusa ngo gishobora kuzaza kitari isukari  Kuri bose ariko bigakobwa muburyo bukemura ikibazo

shyaka Avuga ku cy’abavugaga ko inzu ari nto yagize ati  “Ushobora wa mugani kuba ufite umuryango munini. Ariko se kuba ntashobora kuyituramo kubera ubunini bw’uwo muryango, birayibuza kuba iyanjye? Nimara kuba iyanjye se ntacyo nayibyaza kikamfasha no kwitunga? Turimo turashakisha uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.”

Abaturage ba kibiraro yambere,Kangondo yambere Niya 2 Babariwe imutungo yabo muri 2017  hari abo bivugwako Bari batuye muhishanga abandi bakimurwa n Rusange ari nabo basaba ko bahabwa ingurane ikwiye kndi ngo igenagaciro rikwiye gusubirwamo

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *