Iremezo

Tv10 igiye kwerekana filime “Za Nduru” ya Judithe Niyonizera

 Tv10 igiye kwerekana filime “Za Nduru” ya Judithe Niyonizera

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021, Tv10 yasinyanye amasezerano na Judy Entertainment yo kwerekana filime y’uruhererekane yiswe “Za Nduru.” Ni filime izatangira guca kuri Tv10 kuva tariki 09 Werurwe 2021.

Iyi Filime y’uruhererekane “Za Nduru” ya Judithe Niyonizera ari nawe nyiri Judy Entertainment, yakinnyemo abakinnyi ba filime bakomeye n’abahanzi barimo Aline Gahongayire, umuraperi Fireman, MC Tino n’abandi igiye gutangira gutambuka kuri Televiziyo ya TV10.

Alex Muyoboke umenyerewe cyane muri Cinema nyarwanda niwe wahuje imbaraga na Judithe Niyonizera mu gushyira mu ngiro igitekerezo cyo gukora filime by’umwihariko igaruka ku muziki.

Iyi filime izaba igaragza ko inzira ijya aho dushaka idaharuye, by’umwihariko kugera ku ntambwe wifuza mu buhanzi, ifite umwihariko w’uko izaba iriho amagambo ayisobanura ari mu rurimi rw’icyongereza ( English Subtitles) ku buryo n’utumva ikinyarwanda azajya ayisobanukirwa asomye aya magambo.

Amasezerano yasinywe uyu munsi, yari ahagarariwe na Muhirwa Augustin umuyobozi wa RadioTv10 na Muyoboke Alex wagize uruhare runini muri iyi filime.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *