Thursday, December 2, 2021

Twitter yaburiye Trump ku butumwa yatangaje ko adashobora kwandura Coronavirus kubera ko yayikize

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Twitter yatanze umuburo ku butumwa Perezida Donald Trump yanditse kuri uru rubuga nkoranyambaga, ko umubiri we wubatse ubudahangarwa kuri Covid-19 nyuma y’uko abaganga bari bamaze kwemeza ko yayikize, bakamwemerera gusubukura imirimo ye nk’uko bisanzwe.

Mu butumwa Trump yanditse kuri Twitter kuri iki Cyumweru, yagize ati “Abaganga ejo basoje akazi muri White House. Bivuze ko ntashobora kuyandura (ubudahangarwa) cyangwa kuyanduza. Ni byiza kubimenya !!!”

Mu kiganiro na Fox News, Trump yongeye kuzamura ingingo y’ubudahangarwa kuri Coronavirus, avuga ko umubiri we wubatse ubudahangarwa “bushobora kuba ubw’igihe kirekire, kuba ubw’igihe gito cyangwa bw’ubuzima bwe bwose.”

Kugeza ubu nta bimenyetso biremeza ko iyo umuntu yanduye coronavirus akayikira, umubiri we wubaka ubudahangarwa ku buryo adashobora kongera kuyandura, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo, CDC.

Iki kigo gikangurira abantu kurushaho kwirinda, ntibatekereze ko bafite ubudahangarwa kuri COVID-19.

Ubutumwa Twitter yashyize kuri tweet ya Trump buvuga ko “yarenze ku mabwiriza ya Twitter ku ikwirakwizwa ry’amakuru ashobora kuyobya abantu cyangwa adakwiriye kuri Covid-19.”

Ubwo butumwa kandi Trump yabushyize kuri konti ye ya Facebook, gusa ho ntabwo burashyirwaho ikirango kiburira abantu, nubwo nayo ivuga ko yahagurukiye amakuru y’ibihuha akwirakwizwa kuri COVID-19.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Facebook yasibye ubutumwa bwa Trump bwavugaga ko ibicurane bishobora kuba igikatu kurusha Covid-19.

Si ubwa mbere ubutumwa bwa Trump bushyirwaho ikirango kiburira abantu, kuko no mu kwezi gushize byabaye ku bwagarukaga ku matora, ko abantu bashobora kuzajya batora kabiri, n’ubundi bwavugaga ko ibicurane byo mu bukonje bishobora guhitana abantu benshi kurusha Covid-19.

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -