Iremezo

U Bufaransa: Hashinzweho Urukiko rutagatifu ruzajya rucira imanza abahohotera abakirisitu mu Kiliziya

 U Bufaransa: Hashinzweho Urukiko rutagatifu ruzajya rucira imanza abahohotera abakirisitu mu Kiliziya

Ihuriro ry’Abapadiri bo mu Bufaransa, CEF ryatangije urukiko rudafite aho ruhuriye n’inkiko zisanzwe ruzajya rwifashishwa muri za Kiliziya mu guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakuze mu gihe bari gusenga.

Ni urukiko rwatangirijwe i Paris ku wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022 nk’uburyo bushya bwo kunganira amategeko y’imbere muri Kiliziya Gatolika, rukazatangira gukora muri Mutarama umwaka utaha.

Uru rukiko rwiswe ’Tribunal pénal Canonique National, TPCN’ rwitezweho kandi kunganira ingamba zitandukanye zafashwe muri iyi Kiliziya mu gukumira ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze kubera mu masengesho.

CEF yatangaje kandi ko TPCN izita ku bibazo by’abihaye Imana bazajya bahamwa n’ibi byaha ndetse n’ibindi nko gutakarizwa icyizere, abagize uruhare mu kunyereza umutungo wa kiliziya ndetse n’abakoze ibyaha bifatwa nko gutandukira umuco wa gikirisitu.

Gusa ntabwo TPCN izajya yibanda ku byaha bikunze gukorerwa abana kuko bisanzwe biburanishirizwa i Vatican.

Igitekerezo cyo gushyiraho uru rukiko cyaje nyuma ya raporo yerekanaga ko ibi byaha bikomeje kwiyongera mu kiliziya, hasabwa ko rwashyirwaho mu maguru mashya.

Ruzajya rukorwamo n’Abapadiri ndetse n’abakirisitu basanzwe ariko bahuguwe mu bijyanye n’amategeko cyane ko mu barahiriye kurukoramo umunani ari abapadiri, abakirisitu basanzwe bakaba ari batanu.

Umuyobozi wa CEF, Padiri Joseph de Metz-Noblat yavuze ko “u Bufaransa ni bwo gihugu cya mbere gishyizeho urukiko nk’uru ruzajya rwibanda ku manza nshinjabyaha, ibizafasha mu guhangana na bimwe mu bibazo kiliziya yari ihanganye na byo.”

Kugeza ubu ibibazo bizajya bishyikirizwa TPCN bizajya bibanza kwigwaho n’inkiko zashyizwe muri buri diyoseze. TPCN izatangira gukora muri Mutarama umwaka utaha, aho uhamwe n’ibyaha azajya anashobora kwishyura ibyangirijwe cyane ku wabikorewe.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *