Iremezo

U Rwanda ruri mu bihugu byohereza amafaranga menshi mu minsi mikuru –

 U Rwanda ruri mu bihugu byohereza amafaranga menshi mu minsi mikuru –

 

Myinshi mu miryango y’Abanyarwanda ikoresha kuri Noheli hafi 60% by’inyungu babona ku mwaka.

Ibihugu bitandatu byakorewemo igenzura; u Rwanda , Cameroon, Nigeria, Mexico, Lebanon na Philippines, kuri Noheli bikoresha ijana ku ijana cyangwa arenga ku nyungu ku kwezi.

Bijyanye n’iki gihe kidasanzwe, WorldRemet yakoze ubushakashatsi ku bihugu bitandukanye igamije kugaragaza ingano nyakuri y’ibikoreshwa kuri Noheli mu bihugu 14, yegeranya imibare kugira ngo yerekane ibigendera mu biribwa, gutegura aho kwiyakirira, ndetse no mu mpano byo muhango wa Noheli.

Mu bihugu 14 byakorewemo igenzura, imibare igaragaza ko mu Rwanda hari itandukaniro rinini cyane hagati y’ibikoreshwa mu minsi mikuru n’ibyo urugo rwinjiza, aho byagaragaye ko mu minsi mikuru urugo rukoresha 708% by’ibyo rwinjiza buri kwezi, bijya kungana na 60% by’inyungu rwinjiza ku mwaka.

Hagati aho, muri Philippines ho ku munsi mukuru wa Noheli, urugo rukoresha 257% by’ibyo rwinjiza ku kwezi bawizihiza mu ntangiriro z’ukwezi Kwa Nzeri, kugeza mu kwezi kwa Mutarama, ibintu bigora imwe mu miryango kubona iby’ibanze bibafasha kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Kutagira umubare w’amafaranga runaka mu bihugu nka Philippines, kwizihiza Noheli biba bisa n’ibidashoboka.

Abasaga miliyoni 244 babarurwa ku isi nk’abimukiye mu bindi bihugu, nk’umubare munini wabo ubarurwa mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho 14.4% by’abahatuye ari abahimukiye, u Bwongereza bukagira 9%, Australia ikagira 30% naho Canada ikagira 21.5% by’abaje kuhatura bya burundu baturutse mu bindi bihugu.

Mu gihe cy’iminsi mikuru, abimukiye mu bindi bihugu ndetse n’abakorera mu mahanga bakunze kudashobora kwifatanya n’imiryango yabo kuyizihiriza hamwe, bakisanga bakora kugira ngo bifashe ubwabo, n’imiryango yabo ndetse n’abo basize aho bakomoka.

Noheli ni imwe mu mpamvu z’ingenzi abagiye gutura mu bindi bihugu n’abagiye guhahira mu bindi bihugu bohereza amafaranga mu bihugu bakomokamo. Kubera guhenda kw’ibijyanye n’iminsi mikuru nk’ibikoresho, ibiryo, hakiyongeraho n’ingaruka za COVID-19 ku bucuruzi no guta agaciro kw’ifaranga, byakomye mu nkokora abajyaga boherereza amafaranga inshuti n’imiryango ngo bifatanye kwizihiza Noheli.

Nk’urugero, mu bihugu 14 byakorewemo ubushakashatsi bikunda koherezwamo bene ayo mafaranga, icumi muri byo imiryango ikoresha asaga 50% by’ibyo binjiza ku kwezi mu biruhuko by’iminsi mikuru. Kutaboneka kw’ariya mafaranga yoherezwa bituma ibiruhuko by’iminsi mikuru bitagenda neza, cyane ko ubundi kiba ari igihe kiza cyo gutanga, aho amasoko manini yo kohererezanya ku isi mu biruhuko by’iminsi mikuru akoresha ari munsi ya 3% by’ayinjira buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *