Iremezo

U Rwanda rwamurikiye abari mu iperereza inyeshyamba 19 za RED Tabara.

 U Rwanda rwamurikiye  abari mu iperereza inyeshyamba 19 za RED Tabara.

Ingabo z’u Rwanda RDF ziherutse gutangaza ko zafashe abarwanyi 19 b’Abarundi bari binjiye mu Rwanda banyuze muri Nyungwe mu murenge wa Ruheru wo mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda. Icyo gihe benshi bibajije niba Leta y’u Rwanda izemera guha iy’u Burundi izi nyeshyamba ziyemereye ko ari izo mu mutwe urwanya Leta y’u Burundi wa RED Tabara. Gusa u Rwanda rwahise rumenyesha itsinda rireba uko amahoro akurikizwa muri aka karere(EJVM).

abarwanyi ba RED Tabara

Kuri uyu wa Mbere taliki 05 Ukwakira 2020 , nibwo abasirikare bo mu itsinda rireba uko amahoro akurikizwa muri aka karere(EJVM) bazindukiye mu murenge wa Ruheru muri Nyaruguru kugirango bakurikirane iki kibazoAba basirikare batangiye iperereza mu buryo bwimbitse kugirango amakuru yose amenyekane ndetse binakureho urwikekwe hagati y’ibihugu byombi(Rwanda, Burundi)

Itangazo ingabo z’u Rwanda zasohoye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ryavugaga ko zafashe bariya barwanyi biyemereye ko ari abo muri RED Tabara irwanya Leta y’u Burundi zifatanwa n’imbunda zari zitwaje.

Iri tangazo rya RDF ryagiraga riti: Taliki 29, Nzeri, 2020 ubwo abarwanyi 19 b’Abarundi biyemerera ko bakorera mu mutwe wa Red Tabara bafatwaga bageze mu Rwanda bavuye i Burundi. Bafatanywe intwaro, bafatirwa mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ku gice cy’ishyamba rya Nyungwe.”

Muri iri tangazo, ingabo z’u Rwanda zavuzeko zamenyesheje Umutwe ushinzwe kureba uko ibihugu bituye aka karere bishyira mu bikorwa ibyo kudashotorana (Great Lakes Region Expanded Joint Verification Mechanism [EJVM] ) kugira ngo uzaze ubisuzume neza hamenyekane icyo abo muri uyu mutwe wa  Red Tabara bashakaga mu Rwanda.

Nta gihe kinini gishize abasirikare bakuru bashinzwe ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda no mu Burundi bahuriye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera bakaganira uko ingabo z’ibi bihugu zakwirinda ko hari abo mu gihugu kimwe bashotora ikindi hagamijwe kwimakaza amahoro arambye hagati y’ibi bihugu bivukanyi ariko bidacana uwaka kuva muri 2015.

Uyu mutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi wa RED-Tabara, uheruka kwemera ko ariwo uri inyuma y’ibitero bitandukanye biri kugabwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Harimo icyo ku wa 23 Kanama 2020 cyabereye ahitwa Gahuni muri Komini ya Bugarama mu Ntara ya Rumonge, cyaguyemo abagera kuri 16.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Nahimana Patrick, aheruka gutangaza ko nta gihugu na kimwe kibashyigikira uretse bagenzi babo b’Abarundi.

Nahimana avuga ko mu byo RED Tabara ishaka harimo n’uko impunzi z’Abarundi zitaha hatabayeho icyo yise ivangura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *