Iremezo

U Rwanda rwasubije abibaza ku kiguzi cyo kwakira abimukira bazoherezwa n’u Bwongereza

 U Rwanda rwasubije abibaza ku kiguzi cyo kwakira abimukira bazoherezwa n’u Bwongereza

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasobanuye ko mu masezerano igihugu cyagiranye n’u Bwongereza ajyanye n’abimukira, ingingo y’uko amafaranga rwahawe muri iyi gahunda yasubizwa nta yirimo, ariko ko buramutse bubisabye, byarebwaho.

Yabivuze ashimangira amagambo yatangajwe na Perezida Kagame ubwo yari i Davos mu Busuwisi, ko iki kibazo cy’abimukira, kireba cyane u Bwongereza kurusha u Rwanda.

Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame niba abona iyi gahunda izakunda, Perezida Kagame amusubiza ko yabaza u Bwongereza.

Ati “Ni ikibazo cy’u Bwongereza, ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko amafaranga u Rwanda rwahawe n’u Bwongereza muri iyi gahunda azakoreshwa kuri aba bimukira.

Atti “amafaranga azakoreshwa kuri aba bantu bazaza. Nibataza dushobora gusubiza amafaranga.”

Ingingo ijyanye n’amafaranga yakomeje kuririrwaho n’abantu badashyigikiye iyi gahunda, bavuga ko u Bwongereza buri guha amafaranga menshi mu gihe bwo buvuga ko ahubwo ikiguzi kigenda mu kwita kuri aba bimukira aho bari aricyo kinini kurushaho.

Yolande Makolo yasobanuye ko muri iki gihe kuvuga ku bijyanye n’ingano y’amafaranga azakoreshwa ku bimukira, ari ibintu byaba bije imburagihe, kuko hagitegerejwe umwanzuro w’inzego z’u Bwongereza.

Ati “Amafaranga yishyuwe u Rwanda binyuze muri gahunda y’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abimukira n’iterambere ry’ubukungu, agamije gufasha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda no kwita ku bimukira mu gihe bazaba baje.”

Makolo yasobanuye ko mu masezerano, “u Rwanda rudategetswe gusubiza aya mafaranga”.

Ati “Mu gihe nta mwimukira waba uje mu Rwanda binyuze muri iyi gahunda, hanyuma Guverinoma y’u Bwongereza, ikaba yifuza gusubizwa igice cy’amafaranga yatanzwe mu gushyigikira ibikorwa bijyanye n’abimukira, tuziga kuri ubwo busabe.”

Guverinoma y’u Bwongereza imaze guha u Rwanda asaga miliyoni 140£ muri iyi gahunda. Ni amafaranga yifashishwa mu kwita ku bikorwaremezo bizakenerwa n’aba bimukira.

Kohereza abimukira mu Rwanda, ni imwe mu ngingo eshanu Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yashyize imbere ku butegetsi bwe.

U Bwongereza butanga nibura miliyari 3 z’ama-pound [asaga miliyari ibihumbi 4,5 Frw] ku mwaka mu kwita ku busabe bw’abimukira. Ni amafaranga atangwa mu kubashakira amacumbi muri hotel n’ibindi mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.

Nibura ku munsi bibarwa ko u Bwongereza bukoresha miliyoni 6 z’ama-pound, asaga miliyari 9,5 Frw.

Kohereza abo bimukira mu Rwanda, Guverinoma y’u Bwongereza, isobanura ko byagabanya ikiguzi, kuko nibura umwimukira umwe yajya atangwaho ama-pound 169.000 [asaga miliyoni 257 Frw] ku mwaka.

U Bwongereza busobanura ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by’iterambere bigirira akamaro izo mpunzi n’abaturwanda basanzwe muri rusange.

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda amafaranga azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyunga n’andi mahugurwa y’amasomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Ntabwo muri ubu bufatanye ikintu gishyizwe imbere ari amafaranga ahubwo ni ibikorwa by’ubumuntu by’ubufasha.

Impande zombi zisobanura ko abantu atari ibicuruzwa ku buryo hakwitabwa ku mafaranga azabagendaho kuruta ubuzima bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *