Iremezo

U Rwanda rwatanze icyizere ku iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi

 U Rwanda rwatanze icyizere ku iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda, bwatangaje ko hari icyizere ko mu bihe biri imbere hazatangira kubakwa umuhanda wa gari ya moshi kuko ibikenewe byose byamaze gukorwa, ubu hakaba hari gushakishwa amafaranga azafasha mu ishyirwa mu bikorwa.

Iyo havuzwe umuhanda wa gari ya moshi, uhuza u Rwanda na Tanzania ni wo ugarukwaho cyane ariko hari n’uwo u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo mu mishinga iri mu Muhora wa Ruguru.

Iyubakwa ry’iyi mihanda ryitezweho koroshya ingendo by’umwihariko iz’ubucuruzi ku Banyarwanda kuko u Rwanda rudakora ku nyanja.

Mu Rwanda, imambo zatewe aherekana inzira uyu muhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania uzanyuramo. Uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Ni umuhanda umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, ugomba guhuza ibihugu biri mu muhora wo hagati muri Afurika y’Iburasirazuba.

Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018, gusa ku ruhande rwa Tanzania niho ibikorwa byakozwe ariko bigiye kugera ku Rwanda bihagararira ku biganiro.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe iterambere rw’Ubwikorezi mu Rwanda, (RTDA) Mwiseneza Maxime Marius, ubwo yari mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2024, yatangaje ko ibisabwa byose ngo umuhanda wa gari ya moshi wubakwe byarangiye, ubu hari gushakishwa amafaranga kugira ngo imirimo izatangire mu bihe biri imbere.

Ati “Umuhanda wa gari ya moshi mu by’ukuri ibisabwa byose kugira ngo ushyirwe mu bikorwa byarakozwe, ubu turi gushaka amafaranga kugira ngo mu minsi iri imbere tuzabashe kugira ubwikorezi bwa gari ya moshi.”

“Ni ukuvuga ngo inyigo, gushyiraho imbago z’aho iyo gari ya moshi izanyura byose byararangiye. Ubu harimo gushakishwa amafaranga, noneho tubone kujya ku ntambwe yo kubaka.”

Kugira ngo umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania ukorwe, u Rwanda rwasabwaga arenga miliyari 1,5$, Tanzania ari na yo ifite igice kinini cy’uyu muhanda igasabwa arenga miliyari 2,5$.

Ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Tanzania mu ntangiriro za 2023, hatangajwe ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan byibanze ku kurushaho kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ariko bivugwa ko n’ingingo yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania iri mu zaganiriweho.

U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

By’umwihariko ku bacuruzi b’Abanyarwanda, uzabagirira akamaro gakomeye kuko icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.

Ni mu gihe umuhanda unyuze mu muhora wa ruguru Mnisiteri y’Ibikorwa Remezo iherutse gutangaza ko hari gukorwa ibiganiro hagati y’u Rwanda n’ibihugu bitandukanye, ku buryo mu bihe biri imbere ibikorwa biwerekeyeho bishobora gusubukurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *