Iremezo

U Rwanda rwihaye imyaka ibiri yo gushyira iherezo ku ndwara ya “Hepatite’

 U Rwanda rwihaye imyaka ibiri yo gushyira iherezo ku ndwara ya “Hepatite’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko abarwaye Hepatite (umwijima wo mu bwoko bwa C cyangwa B ) bavuye kuri 4% mu 2018, ubu hakaba habarurwa abari hagati ya 1-2%.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 28 Nyakanga 2021 mu gihe Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Hepatite nk’indwara ikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake.

Mu Rwanda, ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihirijwe ku Kigo Nderabuzima cya Remera aho hari abantu bake bipimishaga iyi ndwara uwo basanze yaranduye bakamuhumuriza naho umuzima bakamugira inama yo kwirinda.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nzanzimana, yavuze ko ibikorwa byo kurwanya iyi ndwara mu Rwanda byashyizwemo imbaraga kuko mu bantu basaga miliyoni zirindwi bateganyaga gupima hapimwe abagera kuri miliyoni eshanu.

Yavuze ko kandi muri bo abasaga ibihumbi 50 bamaze kuvurwa Hepatite C bagakira kandi ko n’umubare w’abaganga wiyongereye kuko bagitangira hari abakozi bane none umubare ukaba ugeze ku 1000.

Umuyobozi Ushinzwe Ubuvuzi bwa Hepatite n’indwara zandurira mu mibonano Mpuzabitsina muri RBC, Dr Serumondo Janvier, yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye ari nziza, kandi intego ari ukurandura burundu “Hepatite’’ mu myaka ibiri iri imbere.

Yagize ati “Uyu munsi usanze hari ibyo tumaze kugeraho. Twatangiye dupima abantu mu 2015 hanyuma tugeze mu 2018 dutangira gahunda yo kurandura Hepatite bijyanye n’intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ivuga ko mu 2030 izaba [Hepatite] yarandutse burundu.”

Yakomeje agira ati “Mu 2030 ni yo ntego ya OMS ariko twebwe twatangiye kare, twizeye ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri iri imbere tuzaba twarashoje ntabwo tuzategereza 2030.”

Kugeza ubu Hepatite yo mu bwoko bwa C, iravurwa igakira icyakora iyo mu bwoko bwa B ifite imiti igabanya ubukana bwayo ariko Dr Sabin Nzanzimana yavuze ko ubu bagiye kuyihagurukira.

Hepatite yandura mu gihe umuntu ahuye n’amaraso, ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa habayeho guhura kw’amatembabuzi yanduye.

Nubwo icyorezo cya Covid-19 gisa n’icyatumye ubuvuzi bw’izindi ndwara zandura butitabwaho bikwiye, Dr Serumondom yavuze ko kuri ubu bakomeje ibikorwa byo gupima abaturage Hepatite no kubaha ubuvuzi bw’ibanze ndetse n’ubundi bukangurambaga bugomba gukomeza.

Ati “Ni byo koko Covid-19 yagiye ibangamira akazi kenshi bitewe nuko ari cyo cyorezo kinini gihangayikishije Isi yose, ariko usanga bitaragize ingaruka cyane muri serivisi zo kuvura cyane ko izo serivisi tuba twarazegereje abaturage ku bigo nderabuzima.”

Yasabye buri muturarwanda kwipimisha Hepatite kuko nta n’ikiguzi uwipimishije yakwa anahamagarira uwagaragaweho na yo kwirinda kuyikwirakwiza no gufata imiti kuko hari iyakiza Hepatite C n’igabanya ubukana bwa Hepatite B.

Abipimishije na bo bahamagariye bagenzi ba bo kwitabira serivisi zo kwipimisha Hepatite kubera ko ari serivisi zitangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima.

Umwe muri bo yagize ati “Naje ngiye kwivuza izindi ndwara ariko nsanga bari gupima nanjye ndipimisha kandi biranshimishije. Icyo nabwira bagenzi banjye ni uko bahagurukira kwirinda no kwipimisha bakamenya uko ubuzima buhagaze.”

Ku ruhando Mpuzamahanga Hepatite ni imwe mu ndwara iri mu zihitana abantu benshi kuko imibare ya OMS igaragaza ko byibuze mu masegonda 30 umuntu umwe yicwa na yo.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *