Iremezo

U Rwanda rwiteguye bingana iki ibyorezo bivuka umunsi ku wundi?

 U Rwanda rwiteguye bingana iki ibyorezo bivuka umunsi ku wundi?

 

U Rwanda rwiteguye bingana iki ibyorezo bivuka umunsi ku wundi?

Kugeza uyu munsi, ibyorezo birasa n’ibyamaze guhahamura isi, bitewe n’uko kimwe gihosha ikindi kikaba cyikubisemo, aka wa mugani ngo agahinda gashira akandi kageze ibagara.

Nyamara n’ubwo bimeze gutya, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiteguye bihagije, ku buryo nta kibazo cyo kongera gutungurwa n’icyorezo icyo aricyo cyose, bitewe n’uko yanamaze gukaza ingamba zo kubikumira bitaragera ku butaka bw’u Rwanda.

Nk’ubu, Afurika yibasiwe n’ibyorezo birimo n’icyahawe inyito ya Marburg kirimo kiyogoza ibice bimwe byo mu gihugu cya Tanzania, Dr. Edson Rwagasore, uyobora ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, aravuga ko iki cyorezo kitaragera mu Rwanda, kandi ngo ntan’impungenge zihari kuko bakajije ingamba ku mipaka.

Usibye ibyo, inzego z’ubuzima zinavuga ko mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, hari ibitaro bigendanwa bizwi nka Mobile Field Hospital byahoze kikoreshwa ubwo icyorezo cya COVI-19 cyari kirimbanyije mu Rwanda no ku isi muri rusange, byiteguye mu gihe cyose haba hari umurwayi ugaragaye mu gihugu.

Ibi bitaro, byahoze byifashishwa mu kuvura abanduye virusi ya Corona, aho iki cyorezo kirangiriye biza kuba byifashishwa mu kwakiriramo abarwayi baje kwivuriza mu bitaro bya Nyamata Hospital.

Umuyobozi w’ibi bitaro bya Nyamata Dr William Rutagengwa, avuga ko ibi bitaro bya Mobile Field Hospital, ari binini kandi byujuje ibya ngombwa byose ku rwego mpuzamahanga, kuko bifite ibyumba 92 byose bishobora kwakira abarwayi b’indembe bakitabwaho bihagije.

Ashingiye ku mpamvu zo kuba hari ubushobozi bwo kuba buri murwayi muri ibi bitaro ashobora gurikiranwa n’abaganga babarirwa mu icumi, avuga ko ibi bitanga icyizere ku bushobozi bwa Serivise z’ubuvuzi mu Rwanda.

Dr William Rutagengwa, avuga ko kugeza ubu ibi bitaro byifashishwa mu buvuzi bwo kubaga abagana ibitaro bikuru bya Nyamata bajyayo kuhivuriza indwara zisaba kubaga kugira ngo umurwayi akire.

Uretse ibitaro nk’ibi byubatswe hagamijwe guhangana n’indwara z’ibyorezo, u Rwanda ruherutse kwakira kontineri esheshatu zigize igice kimwe cy’uruganda rw’inkingo rw’inkingo zizakorerwa mu Rwanda.

Ibi byose guverinoma y’u Rwanda ivuga ko bigamije guhangana n’indwara z’ibyorezo bivuka umunsi ku wundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *