Iremezo

U Rwanda rwiteguye ibiganiro- Mukuralinda avuga ku mubano n’u Burundi

 U Rwanda rwiteguye ibiganiro- Mukuralinda avuga ku mubano n’u Burundi

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko mu gihe u Burundi bwakenera ko ibiganiro bikomeza, u Rwanda rwiteguye kubikora kuko ruhora rushaka ko ibibazo byarwo n’ibindi bihugu byakemuka binyuze mu biganiro.

Hashize igihe gito umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye gusubira inyuma ndetse u Burundi bufata umwanzuro wo gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.

Bitangira mu Burundi hapfubye coup d’état mu 2015, u Burundi buvuga ko abayigerageje bahungiye mu Rwanda, nyuma bunavuga ko ari bo bari mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya u Burundi, RED Tabara.

Icyo kibazo cyatumye umupaka ufungwa, ugeze aho urafungurwa, bikomeza kuganirwaho ariko n’ubundi imipaka ifungwa, u Burundi bwashinje u Rwanda gucumbikira abarwanyi b’uyu mutwe, buvuga ko ari ho utera uturuka.

Ni mu gihe bwari bwaramaze kwemeza ko RED Tabara ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ari ho itera ituruka.

Mu kiganiro, Alain Mukuralinda yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kuvuga ko ifungwa ry’umupaka ryatewe n’uko RED Tabara yateye u Burundi iturutse mu Rwanda atari byo, dore ko hatigeze hanagaragazwa aho binjiriye.

Ati “Niba batarabashije kuvuga aho winjiriye [kandi barahazi], ni uko bazi neza ko utinjiriye mu Rwanda. Iyo baba barinjiriye mu Rwanda, ntabwo ayo makuru bari kuyahisha kuko ni ho ruzingiye. Bari kuvuga ngo ‘tariki runaka, saa ngahe binjiriye i Nemba, ku Kanyaru cyangwa Kibira.”

“Kuki se niba ayo makuru wiyemeje kuyashyira ku karubanda, wasiga aho binjiriye. Urashaka se kuvuga ko bafite ibiro mu Rwanda bakitoza, bakivuriza, bajya gutera bakinjirira muri Congo, na byo niba ari ibyo bivuge. Ari na ko byagenze niho rwaba ruzingiye, ni ikimenyetso gifatika byanagora u Rwanda kubisobanura.”

Mukuralinda yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itigeze iva mu biganiro byari bihari kuko ihagaze mu gushakira igisubizo icyo ari cyo cyose cyavuka hagati y’ibihugu byombi [u Rwanda n’u Burundi] ndetse n’ibindi mu karere mu nzira y’ibiganiro.

Yagize ati “N’ubu bongeye bakaduhamagana ngo muze tuganire, u Rwanda rwiteguye kubikora.”

Yahamije ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda wari uri mu nzira nziza kugeza igihe icyemezo cyo gufunga umupaka cyafatiwe kuruta uko uw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umeze muri iki gihe.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, yavuze ko nubwo abantu barasesengura ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka hagati y’ibihugu byombi mu buryo butandukanye, ibihugu byombi bihahombera.

Yagize ati “Ntabwo wavuga ngo uyu ni we uhomba kurusha undi. Ikintu cyoroshye kibaho, abaturage baturiye imipaka barahahirana, barasurana, barashyingirana. Bajya kwiga hakurya abandi bakaza kwiga hakuno. Bajya kwivuza hakurya abandi bakaza kwivuza hakuno. Hari n’igihe bo babaho nk’aho nta mupaka uhari.”

“Noneho tugira n’ikindi cy’umwihariko; tuvuga ururimi rumwe, icyo cyonyine kirakwereka ko ibihugu byombi bihahombera. Hari icyo Perezida w’u Burundi yakomojeho abantu babifata nk’urwenya, ati abantu bakaza kuri Tanganyika n’imikeke, ikaza n’indagara zikaza. None se nta Barundi baza ku Kivu, nta Barundi se baza kureba ingagi, gusura Pariki Akagera? Ntabwo wavuga ngo ni igihugu kimwe kibohomberamo kuko uvuze gutyo wagira ngo ikindi kibyungukiramo. Ingaruka ntizishobora kuba zimwe ariko zigera ku bihugu byose.”

Imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda yafunzwe ku wa 11 Mutarama 2024.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye yaciye amarenga ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara.

Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite.

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda yaherukaga gufungwa hagati ya 2015 na 2021.source :igihe .com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *