Iremezo

Uburezi: Imirenge iri muri Guma mu rugo ntacyo izahungabanyaho itangira ry’amashuri

Muri iki gihe abanyeshuri batangiye gusubira ku mashuri, abayobozi b’uturere dufite imirenge iri muri gahunda ya guma murugo babwiye RadioTv10 ko amasomo azakomeza mu bigo biri muri iyi mirenge. Gusa ngo abanyeshuri bazajya kwiga hanze y’iyi mirenge bazabanza gupimwa, banahabwa ibyangombwa bigaragaza ko bavuye mu mirenge iri mukato.

Itangira ry’amashuri risanze imirenge itandatu y’uturere dutatu two mu ntara y’Amajyepfo, ikiri muri gahunda ya gumamurugo. Icyi ni icyemezo cyafashwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu taliki 6 Mata 2021. Ibi byakozwe mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Covid19.

Kubw’iki cyemezo cya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu gitegeka abaturage batuye muri iyi mirenge kuguma mungo za bo, gishobora kumvikana nk’ikigiye kubangamira itangira ry’amashuri ku biga mubigo biri muri iyi mirenge, ndetse no kubanyeshuri bayivamo bajya mu bindi bice by’igihugu.

Muri iyi mirenge iri muri gahunda ya guma murugo, akarere ka Huye gafitemo ibiri.

Ubuyobozi bw’aka karere bwatubwiye ko nta kizabuza amasomo gukomeza.

Sebutege Ange, ni umuyobozi w’aka karere ka Huye, mu kiganiro yagiranye na RadioTv10 yagize ati:

“Abanyeshuri baziga. Bazatangira ishuri kimwe n’abandi, kubari muri iyo mirenge. Abiga hanze y’iyo mirenge twakoze urutonde rwabo dushaka n’uburyo babanza gupimwa, kugira ngo turebe uko bahagaze. Iyi mirenge nta mashuri arimo yaba acumbikira abanyeshuri. Nugukomeza kureba uko amabwiriza yubahirizwa.”

Kurundi ruhande, akarere ka Gisagara gafitemo imirenge itatu iri muri guma murugo. Aha naho harimo ibigo by’amashuri bigomba gusubukura imirimo, ndetse n’abajya kwiga hanze y’aka karere.

Ubuyobozi bwaho na bwo bwatubwiye ko bamaze kubapima bose. Abasanganywe uburwayi ndetse n’abava mu miryango ifite abarwariye murugo, bo barakomeza kuguma mungo za bo.

Madamu Gasengayire Clemence, ni umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

“agauhera ejo bundi kuwa Gagatu kugeza ejo twari turimo kubapima, ibisubizo byabo birazwi. Babahaga icyemezo kigaragaza ko bavuye mu mirenge iri muri guma murugo, ariko bari bujye ku ishuri. Kuva ejo bundi twasanze hari abana batatu barwaye [covid19]. Urumva rero n’umwana uri mu muryango urwaye, arabanza akaguma murugo kugeza apimwe. Tukabanza kureba ko ibisubizo bye bimwemerera kuhava.”

Aka karere kandi ngo kanafashe ingamba zikomeye mu ngendo zose zigeza abiga mubigo by’amashuri biri mu mirenge iri muri gahunda ya guma murugo.

“Imirenge iri muri guma murugo ntangendo zirimo. Umwana aragenda ntahantu ahagaze. Agomba no kugenda yambaye impuzankano. Dukurikije uko imyiteguro imeze, ahantu hose bahagarara hari umuntu ugomba kubafasha. Kandi twavuze ko nta mwana n’umwe winjira mukarere atambaye umwenda umuranga.”

Naho ku bigo by’amashuri abanza biri muri iyi mirenge, abayobozi b’uturere bavuga ko bakomeje gushyira imbaraga zikomeye mukugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yose agamije kwirinda ikwirakwira rya covid19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *