Iremezo

Uburusiya bwafatiye ibihano ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi kubera ikibazo cya Navalny

 Uburusiya bwafatiye ibihano ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi kubera ikibazo cya Navalny

Uburusiya bwatangaje ko bugiye kubuza abategetsi n’amashyirahamwe atari make y’ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Uburayi kwinjira muri iki gihugu mu rwego rwo kwihimura ku bihano ibi bihugu byafatiye Uburusiya kubera ikibazo cya Alexei Navalny utavuga rumwe na leta y’Uburusiya.

Abahagarariye ibihugu by’ Ubufaransa, Ubudage na Suede bahamagajwe muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga bamenyeshwa iki cyemezo.

Kuwa mbere, Alexei Navalny yasohoye amashusho avuga ko yataye mu mutego umukozi w’urwego rw’ubutasi rw’Uburusiya, FSB, maze amuha amakuru yose y’uko bateguye igitero cyo kumuroga bakoresheje uburozi bukaze bwo mu bwoko bwa Novichok.

Iki gitero ngo cyari kigendereye guhitana uyu Navalny cyabaye mu kwezi kwa Munani uyu mwaka, akaba yararokotse hamana.

Alexei Navalny w’imyaka 44 amaze igihe avurirwa mu bitaro bikomeye by’ i Berlin mu gihugu cy’ Ubudage, yashyize videwo kuri YouTube igaragaza ikiganiro kirekire yagiranye n’intasi y’ Uburusiya imubwira uko yarozwe.

Ibiro bya perezida w’ Uburusiya Kremlin, byahakanye ibyo Navalny n’ibihugu by’Uburayi bitangaza ku irogwa rya Navalny ko ari ugushaka guharabika isura y’ubuyobozi bw’Uburusiya.

Alexei Navalny yatangaje ko yigize umutegetsi wo kurwego rwo hejuru mu nzego z’Umutekano z’Uburusiya kuri telefone, maze ata mu mutego Konstantin Kudryavtsev intasi y’uburusiya maze imuha amakuru y’uko ubu burozi bukomeye bwa Novichok bwashyizwe mu kenda k’imbere ka Navalny.

Ubu buroza ngo washyizwe mu kenda k’imbere ka Navalny. Ubu burozi ngo iyo umuntu agize ibyunzwe, buhita bwinjira imbere mu mubiri bugahita bwica mu buryo bwihuse iyo hatabayeho ubutabazi bwihuse.

Navalny ngo bwamufashe ari mu ndege maze umupilote ahita ayigusha ku kibuga cy’indege cya Omsk muri Siberia adatindiganyije maze Navalny ahita atangira kwitabwaho. Ibi ngo nibyo byatumye ubu burozi butamuhitana.

Nyuma yaho iyi ntasi yahise ijya aha kuri Omsk kujya gusibanganya ibimenyetso byose.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov yatangaje ko Navalny “akwirakwiza inkuru z’ibinyoma ko atotezwa” kandi atari byo.

Perezida Vladimir Putin ashinja inzego z’ubutasi za Amerika arizo ziri inyuma y’ibyo Navalny akora avuga ko iyo ikigo cy’ubutasi cy’Uburusiya SFB gishaka kumuhitana kiba cyaramwishe kera.

Tariki ya 15 Ukwakira 2020, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wafatiye ibihano abatagetsi batandatu (6) b’Uburusiya n’abakora mu kigo cy’ubushakashatsi ku ntwaro za kirimbuzi, birimo kubabuza kwinjira ku butaka bw’ibi bihugu ndetse no gufatira imitungo yabo bashinjwa kugira uruhare mu gitero cy’Uburozi cyari kigendereye guhitana Navalny.

Kugeza ubu Uburusiya ntiburatangaza abategetsi n’ibigo by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bafatiwe ibihano n’iki gihugu mu rwego rwo kwihimura.

Navalny azwiho kurwanya ubutegetsi bw’uburusiya by’umwihariko perezida Vladmir Putin avuga ko ubutegetsi bwe bwamunzwe na ruswa no kwikiza abatavuga rumwe nabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *