Friday, December 3, 2021

Ubushinjacyaha bwemerewe kuvugurura inyandiko y’ibyaha Kabuga Felicien aregwa

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Umucamanza w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), lain Bonomy yemeje ko ubushinjacyaha bw’urwo rwego bufata umwanya wo kuvugurura inyandiko ikibiyemo ibyaha Kabuga Felicien ashinjwa, ikazatangwa bitarenze tariki 15 Mutarama 2021.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’iburanisha ry’ibanze ryabaye tariki 11 Ugushyingo, Serge Brammertz, Umushinjacyaha wa IRMCT akagaragaza ko bakeneye umwanya wo kuvugurura iyo nyandiko.

Mu nyandiko umucamanza Bonomy yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, yategetse ko ubushinjacyaha bwohereza ubusabe bwo kuvugurura inyandiko y’ibyaha Kabuga ashinjwa, inyandiko ya nyuma ivuguruye ikaba yatanzwe bitarenze kuwa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021 ari nayo tariki ubushinjacyaha bwari bwasabye.

Umucamanza kandi yategetse umwanditsi w’urukiko buri minsi 14 kujya atanga raporo ku buzima bwa Kabuga hashingiwe ku isuzuma ry’abaganga.

Bonomy yemereye uruhande rw’uregwa kuba rwagira icyo ruvuga ku bijyanye n’ibibazo bya Kabuga, bitarenze tariki 21 Mutarama 2021.

Igihe cy’iburanisha ritaha, umucamanza yavuze ko kizamenyekanishwa vuba. Biteganyijwe ko iburanisha rizaba hagati ya tariki 18 Mutarama na tariki 5 Gashyantare 2021.

Mu iburanisha riherutse ryabereye i La Haye mu Buholandi, ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko ibyaha Kabuga aregwa bishobora kuzagabanuka.

Brammertz yavuze ko mu 2011 inyandiko y’ibirego yahinduwe, ubu Ubushinjacyaha bukeneye igihe cyo kuyitunganya, bureba niba bushobora kongera guhura n’abatangabuhamya. Yavuze ko hari ikipe y’Ubushinjacyaha iri i Kigali kugira ngo ibintu byihute.

Ku byerekeye igihe urubanza rwatangirira, Brammertz yavuze ko mu gihe hazaba hamaze gufatwa umwanzuro ku nyandiko y’ibirego, Ubushinjacyaha buzaba bukeneye nibura amezi atandatu yo kwitegura, hatangwa inyandiko zose yaba urutonde rw’abatangabuhamya n’ibindi.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwahuye n’imbogamizi yo guhura n’abatangabuhamya hamwe n’iy’amafaranga make uru rwego rufite, bituma imirimo imwe igenda mu bushobozi buba buhari.

Icyakora, Umucamanza Bonomy yavuze ko urubanza rugomba gutangira vuba kandi rukarangira vuba, kandi rukaba hitawe ku buzima bw’uregwa.

Kabuga aregwa ibyaha bya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

source :Igihe.com

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -